U Bufaransa Bugiye Kuvana Ingabo Muri Mali

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko hamwe n’ibihugu bafatanyaga mu kurwanya iterabwoba muri Mali, bagiye kuvanayo ingabo kubera kudahuza n’ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye icyo gihugu mu nzibacyuho.

Umwuka mubi wakomeje kwiyongera ubwo ubuyobozi burangajwe imbere a Colonel Assimi Goita bwavugaga ko amatora azasubiza abasivili ubutegetsi azaba mu 2025 aho kuba muri Gashyantare uyu mwaka, kubera ibibazo byihutirwa igihugu gifite.

Ibintu byabaye bibi ubwo hamenyekanaga ko Mali yahaye ikiraka ikigo cyigenga gicunga umutekano cyo mu Burusiya, Wagner Group, igihugu gihanganye cyane n’u Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika muri iyi minsi.

Perezida Macron yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Kane, ubwo abayobozi barimo Perezida wa Senegal Macky Sall unayoboye Ubumwe bwa Afurika, Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi Charles Michel na Perezida Ghana Nana Akufo-Addo unayoboye Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), baganiraga n’itangazamakuru muri Palais de l‘Élysée.

- Kwmamaza -

Macron yavuze ko ubwo bjyaga muri Mali mu 2013, icyo gihugu cyasabye ubufasha mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame yitirirwa idini ya Islam, wari utangiye gusatira umurwa mukuru.

Icyo gihe ngo batumye ubutegetsi bwa Mali budahirima.

Gusa go ubuyobozi bw’inzibacyuho bwatwaye ibintu mu buryo butatuma imikoranire ikomeza.

Macron yavuze ko kurwanya iterabwoba nk’ikintu cyihutrwa bidakwiye kuba iturufu yo kuguma ku butegetsi, cyangwa ngo bibe impamvu yo kwitabaza “abacanshuro” bafite ibikorwa bibi byagaragajwe muri Repubulika ya Centrafrique.

Ibyo ngo bituma ko bidashoboka ko baguma mu bikorwa bya gisirikare mu gihugu gifite ubuyobozi badasangiye imikorere n‘izindi gahunda z’ibanga.

Ati “Kubw’izo mpamvu, u Bufaransa n’abafatanyabikorwa mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, by’umwihariko Fask Force Takuba, bafashe icyemezo cyo kuvana ingabo muri Mali.”

Ni igikorwa ngo kizajyana no gufunga ibigo bya gisirikare bya Gossi, Ménaka na Gao.

Ni ibikorwa ngo bizaba mu buryo bunoze, ku bufatanye n’Ingabo za Mali n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro uri icyo gihugu, MINUSMA.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane, u Bufaransa, Ubumwe bw’u Burayi na Canada byavuze ko bizakomeza “urugamba ruhuriweho rwo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel, harimo muri Niger no mu kigobe cya Guinea”.

Bavuze ko harimo ibiganiro mu rwego rwa politiki na gisirikare, ku mikoranire mishya izemezwa bitarenze Kamena 2022.

Perezida Macky Sall yavuze ko urebye uko ibintu bimeze muri Mali, bumva icyemezo cyafashwe n’abayobozi b’u Burayi n’u Bufaransa, ariko icyiza ni uko abasirikare batavuye muri aka karere burundu.

Yavuze ko bumvikanye n‘u Burayi ko urugamba rwo guhashya iterabwoba muri Sahel rudakwiye kuba ikibazo cya Afurika yonyine, bumvikana ko abo basirikare baguma mu karere.

Yavuze ko bizeye ko ibiganiro hagati y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (CEDEAO) na Mali bizatuma ubutegetsi bwa gisivili busubizwaho vuba binyuze mu matora, “ibintu bikongera kujya mu buryo”.

Izi ngabo zakoreraga muri Mali muri Operation Barkhane na Task Force Takuba, zihurirwaho n’ibihugu 14.

Icyemezo cyo kuvana izingabo muri Mali gifashwe mu bihe bikomeye kuko kudeta zikomeje kuba cyane mu bihugu byakolonijwe n’u Bufaransa byo mu burengerazuba bwa Afurika, birimo Mali, Chad na Burkina Faso, ndetse imitwe y’iterabwoba yugarije cyane aka karere.

Ni ibikorwa byasize icyuho ku ijambo ry’u Bufaransa muri ibi bihugu, biha urwaho u Burusiya.

Kugeza ubu ikibazo gisigaye ku basirikare 14,000 bari muri MINUSMA n’ibindi bikorwa by’ingabo z’u Burayi, cyane ko u Bufaransa butangagamo umusanzu mu nzego zirimo ubuvuzi, ingendo zo mu kirere n’ubutabazi bwihuse.

Perezida Macron yavuze ko muri iyi minsi bazakomeza gutanga uyu musanzu wabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version