Amafoto:Abanya Kenya Bariraye Ku Kababa Bajya Gutora Umuyobozi Wabo

Mu masaha ya kare cyane kuri uyu wa Kabiri Taliki 09, Kanama, 2022 abaturage ba Kenya bazindutse mu ruturuturu bajya gutora uzabayobora muri Manda y’imyaka itamu. Imibare ya Komisiyo y’igihugu cy’amatora muri Kenya ivuga ko abaturaga miliyoni 22 ari bo biyandikishije ku ifishi y’itora.

Abakandida bakomeye bahabwa amahirwe ko umwe muri bo ari we uri butorwe ni Raila Odinga w’ishyaka Azimio na William Ruto w’ishyaka Kenya Kwanza.

Mu gace ka Mombasa abashygikiye Odinga bagize ihuriro bise Firimbi Movement bazindikiye mu muhanda bakangirira abantu kubyuka bakajya gutora umukandida wabo

Uwo Odinga yahisemo ngo azamubere Visi Perezida witwa Madamu Martha Karua nawe yazindutse mu ba mbere ngo atorere ahitwa Kirinyagsa.

Odina na Karua nibo bahabwa amahirwe yo kuza gutinda aya matora n’ubwo na William Ruto atoroshye kuko ari we umaze iminsi atangazwa ko abarya isataburenge mu majwi menshi.

Utorerwa kuyobora Kenya araba asimbuye Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka icumi ayobora iki gihugu kuko yatowe muri Manda ebyiri zikurikiranya.

Abaturage bazindute ngo batore hakiri kare bisubirire mu mirimo yabo
Ni amatora aba buri myaka itanu
Martha Karua ubwo yari agiye gutora
Bamuha aho atera igikumwe

Amafoto@The Star

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version