Amafoto:Intwaro Abanyaburayi Boherereje Ukraine

U Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, Portugal,…ni bimwe mu bihugu by’u Burayi byoherereje Ukraine intwaro zikomeye ngo ikomeze yihagarareho imbere y’intare yitwa u Burusiya.

U Bwongereza bwoherereje Ukraine imodoka z’intambara zitamenwa n’amasasu zitwa Mastiffs zikaba ari imodoka nini kandi zishobora guca ahantu  hahanamye cyangwa hanyerera.

Hari na Kajugujugu Leta zunze ubumwe z’Amerika zoherereje Kiev zo mu bwoko bwa Mi-17

Ibisasu bya Missiles byo mu bwoko bwitwa Next Generation Light Anti-tank Weapons (NLAW) nabyo byohorejwe yo.

- Advertisement -

Ni ibisasu bitaremereye cyane k’uburyo abasirikare bashobora kubyirukankana bakagera kure.

Birasirwa kandi mu buryo n’ahantu aho ari ho hose.

Bifite ubushobozi bwa gusenya igifaro icyo ari cyo cyose.

Missile zitwa Javelin nazo zohererejwe abasirikare ba Ukraine.

Ingabo za Ukraine zerekanye ko zishobora kwihagararaho imbere y’u Burusiya buri mu bihugu bifite ingabo nyinshi kandi zikomeye ku isi.

Imirwanire ihamye y’ingabo za Ukraine yatumye amahanga asanga kuyiha ibindi bikoresho byinshi kandi bigezweho ari ibintu bikwiye.

Ibihugu by’u Burayi byahorereje ingabo za Ukraine ibindi bikoresho birimo n’imodoka  zo ku rugamba, ubwato bw’intambara ndetse n’ibifaro.

Repubulika ya Tchèque yo yahaye abasirikare ba Ukraine imyambaro ya gisirikare abarinda ibikomere.

Bahawe kandi na za drones zo gutuma ku rugamba bita Switchblade drones

Abasirikare b’iki gihugu bahawe n’izindi mbunda za ‘machine guns’ zikomeye.

Za missiles zo gufasha abasirikare ba Ukraine gusenya ibifaro by’Abarusiya
imodoka z’intambara zitamenwa n’amasasu zitwa Mastiffs
Izi ni izitwa Hamvee z’Abanyamerika
Missile za Javelin
Kajugujugu za Mi-17

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version