Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Ya Gisirikare

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nk’urwego rukuru rufite ububasha bwo gufata ibyemezo bireba Ingabo.

Ni inama yabereye ahazwi nka Camp Kigali, yitwabirwa n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, NISS.

Perezida Kagame yasabye abitabiriye iyo nama gukomera ku ndangagaciro z’imyitwarire myiza, gukorera igihugu no gukora cyane nk’inkingi RDF yubakiweho, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.

Yakomeje ivuga ko “Yibukije abitabiriye inama uruhare rwabo mu kubaka iterambere ry’imibereho myiza irambye n’umutekano uhamye.”

- Advertisement -

Yanibukije abayobozi bvakuru muri RDF gucunga neza ubushobozi buri mu nzego bayobora.

Minisiteri y’Ingabo yakomeje iti “Umugaba w’Ikirenga yifashishije ingero zo kwirara, kutagera ku ntego no gutsindwa, yijeje inama nkuru ko atazabura gufata ibyemezo bikwiye ku bananirwa kuzuza inshingano zabo.”

Iyi nama iba buri mwaka,  mu rwego rwo kungurana ibitekerezo mu mikorere ya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Ibaye mu gihe muri iki gihe u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu ntambara yo guhashya abarwanyi muri Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Rufite n’abandi basirikare mu bindi bihugu nka Centrafrique aho bafasha mu kugarura amahoro amaze igihe ataharangwa.

Izindi nama zifatirwamo ibyemezo muri RDF ni Komite Mpuzabikorwa ya Minisiteri
y’Ingabo; Inama y’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda n’Inama y’Abakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Abasirikare bakuru ubwo bajyaga muri iriya nama
Perezida Kagame yabagejejeho inama z’uko bakomeza kunoza akazi kabo
Abasirikare bakuru n’abapolisi bakuru bitabira iriya nama
Bicaye mu nama baganira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version