Amajyambere Ya Musanze Ari Kuyikururira Kabutindi

Umujyi wa Musanze ni uwa Kabiri mu bunini n’ibikorwa biwukorerwamo ugereranyije n’umujyi wa Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda.

I Musanze hari amajyambere utapfa kubona mu yindi mijyi itari Umujyi wa Kigali.

Kubera ko ari umujyi uturiye ibice byera imyaka cyane cyane ibirayi, ababicuruza n’ababiranguza bakunda guhura bagahahirana.

Ikindi ni uko ibice bya Musanze, Nyabihu n’ahandi hegereye ibirunga, ari ho hera ibirayi bigurishwa hirya no hino cyane cyane mu mujyi wa Rubavu n’uwa Kigali.

- Advertisement -

Hari umuturage w’i Musanze witwa Gatanazi wabwiye Taarifa ko Musanze yabaye isangano ry’abantu bose b’abasilimu bava i Burera, Nyabihu, Rubavu n’ahandi.

Umujyi wa Musanze( Photo@Kigali Today)

Mbere y’uko Guverinoma iterana ikabuza abantu kuva mu Turere batuyemo, Musanze hari ahantu ha kabiri mu Rwanda hakorerwa inama n’amahagurwa y’abaturuka i Kigali na Rubavu.

Abenshi mu bantu baturukaga i Kigali bagiye mu bikorwa bitandukanye muri Nyabihu, Ngororero na Gakenke, bararaga i Musanze.

Gatanazi avuga ko ikindi kintu gituma ubwandu bwa COVID-19 buba bwinshi muri Musanze ngo ni uko iyo hari umuntu wambutse ava Uganda aciye mu nzira z’ubusamo(panya), aho kuguma i Burera yihutira kujya i Musanze kubera ko ari ho hari umujyi kandi mu mujyi niho haba ibikorwa byinjiza amafaranga.

COVID y’i Musanze Yatangiriye Muri Kaminuza…

Undi muturage utuye mu Murenge wa Muhoza( umwe mu mirenge y’umujyi wa Musanze) witwa Mukasine avuga mbere y’uko  ubwandu bwa COVID-19 bugira ubukana bufite muri iki gihe( niyo ifite ubwandu bwinshi nyuma ya Kigali) bwatangiye buvugwa mu banyishuri biga muri Kaminuza yigisha iby’ubuhinzi iri mu Murenge wa Busogo.

Ati: “ Njye nk’umuntu watuye muri iki gice igihe kirekire nzi neza ko ubwandu bw’iki cyorezo byatangiriye muri ISAE Busogo. Abanyeshuri n’abakora muri kiriya kigo nibo banduye mbere.”

Mukashema yabwiye Taarifa ko kugira ngo ikibazo kigere ku rwego kiriho muri iki gihe byatewe n’uko abatuye i Musanze bitwara nk’abandi banyamujyi bose, ngo nta kintu kinini batandukanyeho n’abatuye Kigali.

Kubera gushaka amafaranga, bituma badohoka k’ugukurikiza ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo.

Polisi iti: “ Musigeho COVID-19 irica…”

ACP Rugwizangoga asaba abaturage kwibuka ko amagara ataguranwa amagana. Ati: ” Musigeho”

Ubuyobozi bwa Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangije ubukangurambaga bwo kwibutsa abatuye Musanze ko ‘amagara ataguranwa amagana.’

Umuyobozi w’iyi Ntara Nyirarugero Dancille, umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bigabanyijemo amatsinda yo kubikangurira abatuye Musanze.

Ubu bukangurambaga bwageze no muri Rulindo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yabwiye abatuye Umurenge wa Busogo ko ari wo urimo abanduye benshi.

Yagize ati: “ Mwibuke ko COVID-19 yica  kandi nta hantu wayihungira keretse kubahiriza amabwiriza ashyirwaho na Leta yo kuyirinda.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yasabye abacuruzi kubahiriza no gukurikiza amabwiriza ya Leta aho gukorera ku jisho bacunganwa n’inzego.

Ati “Twese  tubona ingaruka za COVID-19, abandura n’abahitanwa nayo.Ikibabaje  hari abantu kugeza  ubu bakirenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta. N’uyu munsi ubwo twazaga muri ubu bukangungurambaga no kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa hari abacuruzi batubonye bahita bafunga amaduka yabo.”

Avuga ko Leta yashyizeho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira ngo arengere ubuzima bw’abaturage bityo ko ari ngombwa kuyubahiriza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version