Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, ari kumwe na Richard Nyirishema, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo w’amazi, Rwanda Water Board, basuye umushinga w’Urugomero rwa Nyabarongo II (Nyabarongo II Multipurpose Project) mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze no kuganira n’abayishyira mu bikorwa.
Abayobozi muri Minisiteri y’ibikorwa b’ubutabazi baganiriye n’abubaka ruriya rugomero rukora kuri Muhanga na Ngororero, baganira uko rwakubakwa mu buryo butazatiza umurindi ibiza birimo n’imyuzure.
Hibanzwe cyane ku gushyiraho ingamba zo kwirinda ibiza mu byiciro byose by’umushinga.
Abagize ikigo Sino Hydro bubaka uru rugomero bashimye uru ruzinduko, bemeza ko uwo mushinga wateganyijwe ku buryo ushobora guhangana n’ibiza, kandi biyemeza gushyira mu bikorwa inama bahawe.
Minisitiri Major General ( Rtd) Albert Murasira aherutse kandi gusura Akarere ka Muhanga asura umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo I k’uruzi rwa Nyabarongo.

Icyo gihe yasuzumye uko uhagaze n’ingamba zashyizweho zo kugabanya ibyago by’ibiza rwazateza haba mu gihe cyo kuwubaka no mu gihe uzaba wuzuye.
Urugomero rwa Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini y’u Rwanda igamije kongera ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere ubukungu.
Ni urugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo.
Uretse gutanga amashanyarazi, uru rugomero rufite n’izindi ntego nyinshi (multipurpose), zirimo kuzafasha abaturage kubona amazi yo kuhiza imyaka irukikije, kugabanya ibyago by’imyuzure n’ibindi biza bifitanye isano n’amazi menshi no guteza imbere imibereho y’abaturage batuye hafi yarwo.
Nyabarongo II iziyongera ku rugomero rwa Nyabarongo I rusanzwe rutanga amashanyarazi, bikazafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo kwihaza mu ngufu no kugabanya igiciro cy’amashanyarazi.
Ni umushinga ufite akamaro kanini mu rugendo rw’u Rwanda rwo kugera ku iterambere rirambye, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu, ubuhinzi no kurengera ibidukikije.
Niwuzura uzaha igihugu Megawati 43.5

