Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri

Guta ishuri ni ikibazo ku hazaza heza h'abana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette aherutse kunenga ko abana 22,000 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bataye ishuri mu mwaka wa 2024/2025, akemeza ko bakwiye kurigarurwamo.

Mu nama igamije gusesengurira hamwe ibikibangamiye ireme ry’uburezi muri iyi Ntara yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, niho Irere yabivugiye.

Yari yitabiriwe n’inzego zifite aho zihuriye n’uburezi kandi zishamikiye kuri Minisiteri zitandukanye hamwe n’Ibigo bya Leta n’Ibyigenga byo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibarura ry’abo bana, ryerekanye ko muri bo hari abarivuyemo burundu, abandi bajya kwiga inshuro nke mu gihembwe, ikindi gihe bakakimara mu mirimo itagenewe abana.

- Kwmamaza -

Iyo ni ubucuruzi bwo mu masoko, mu birombe bicukurwamo amatafari, iby’amabuye y’agaciro, mu buhinzi bw’icyayi, abandi bakaba barabaye inzererezi zisaba abahisi n’abagenzi amafaranga cyangwa ibyo kurya.

Irere Claudette( Ifoto@Kigali Today)

Nubwo kuva mu ishuri ari bibi ku bana bose, birushaho kugira ingaruka ku bana b’abakobwa kuko bibashyira mu kaga ko gukura badafite igitsure cyangwa ubundi burere bwabarinda ibyago birimo gutwita imburagihe.

Akaga nk’ako bahurira nako mu muhanda aho baba, mu tubari aho bahawe akazi cyangwa ahandi hakunze guhurira abantu benshi.

Mu zindi mbogamizi zikigaragara nk’izibangamiye uburezi muri bimwe mu bigo by’amashuri yo mu Majyaruguru ni umwanda ugaragara hamwe na hamwe aho abana bigira.

Ugaragara no ku mubiri no ku myambaro; hakaba ikibazo kirebana n’imyubakire y’ibyumba by’amashuri n’ibikoni bishaje, ubucucike bw’abanyeshuri, ibikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi bikiri bicye n’ibindi.

Muri ibyo bibazo byose, Minisitiri Irere Claudette yavuze ko hari ibyo ababyeyi bakemura ubwabo, hanyuma ibibananiye Leta ikabyikemurira.

Irere ati: “Hari ibibazo byoroheje nko kubungabunga isuku n’umutekano by’aho abana bigira kandi ibyo ababyeyi ubwabo n’abarezi bakagombye kubyikemurira bidasabye andi mikoro ya Leta. Aho bishoboka nibashyireho akabo noneho n’ibikeneye gushorwamo ingengo y’imari bijye bisanga hari icyakozwe”.

Intara y’Amajyaruguru ituwe n’abaturage 2,038,511 kandi, nk’uko bimeze n’ahandi, abana nibo banshi.

Ibibazo Irere yabonye mu Majyaruguru wabisanga n’ahandi mu Rwanda harimo no mu Mujyi wa Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version