Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amajyaruguru: Abayobozi 10 Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amajyaruguru: Abayobozi 10 Batawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2021 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abayobozi mu nzego z’ibanze mu turere twa Musanze, Burera na Gucumbi bafungiwe gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko bakakaga abaturage ruswa. Barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’abashinzwe uburezi mu mirenge y’Uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabafunze hagati y’itariki 10 n’itariki 11, Gicurasi, 2021.

Muri Burera, hafunzwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, n’ushinzwe uburezi muri uyu murenge.

Muri Musanze hafunzwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, ushinzwe uburezi muri uyu murenge, umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Rugarika, rwiyemezamirimo witwa Xavier, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gataraga mu murenge wa Busogo, n’undi rwiyemezamirimo witwa Karamaga.

Mu Karere ka Gicumbi hafunzwe umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gaseke( Groupe Scolaire Gaseke)n’ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mutete.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,  Dr  Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo ugenewe rubanda.

Ku byerekeye kunyereza umutungo ugenewe rubanda, Dr Murangira avuga ko bariya bagabo bakurikiranyweho ‘kwishyura abakozi ba baringa’.

Ati: “ …Bishyuraga abakozi ba baringa ndetse tubakurikiranyeho kunyereza ibikoresho by’ubwubatsi byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri byo mu murenge wa Cyeru, ibyo mu murenge wa Nkotsi ahitwa Nyakinama aha ni muri Musanze n’ibindi…”

Ubugenzacyaha buvuga ko abafunzwe bafungiye kuri station ya RIB iri mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, iya Busogo na Muhoza mu Karere ka Musanze n’iya Station ya RIB iri ku Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Abafashwe ni abayoboz mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze

Ibyaha ubugenzacyaha bubakurikiranyeho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi(7) ariko kitarengeje imyaka icumi(10) ndetse n’amafaranga y’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’umutungo bavugwaho kunyereza.

RIB ishaka ko ibikorwa nka biriya bicika…

 Ubugenzacyaha buvuga ko buzakomeza gukurikirana abantu bose bavugwaho  uruhare urwo arirwo rwose mu kunyereza umutungo wa rubanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira

Bugira inama abafite ububasha bahabwa n’amategeko kutabukoresha mu nyungu zabo bwite, kandi bakirinda gusesagura ibigenewe abaturage.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame inshuro nyinshi yihanije abayobozi bakoresha nabi umutungo ugenewe abaturage, bakawuhindura uwabo.

Nyuma yo kunenga abayobozi b’inzego z’ibanze(icyo gihe hari abayobozi b’Uturere twose ) batita ku buzima ku mibereho myiza y’abaturage kugeza ubwo hari benshi muri bo barwaye amavunja, yanenze n’abafata ibyari bukure abaturage mu mibereho mibi, bakabikoresha mu nyungu zabo.

Hari mu ijambo ryo gutangiza umwiherero w’abayobozi b’u Rwanda wabaye muri Gashyantare, 2018 ubera i Gabiro.

Icyo gihe hari mu mwiherero wabaye ku nshuro ya 15.

TAGGED:BurerafeaturedGicumbiKunyerezaMurangiraMusanzeRIBUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugenzuzi Mukuru Yatahuye Ibibazo Bikomeye Mu Kohereza Abanyeshuri Kwiga Mu Mahanga
Next Article Ibarura Ry’Abatuye U Rwanda Rigiye Gukorwa, Rifite Uwuhe Mwihariko?…Ikiganiro Kirambuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?