Amasaha y’Ingendo Yasubijwe Saa Tatu Z’ijoro

Inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo zemewe guhera saa kumi za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro, nyuma y’iminsi zemewe kugeza saa yine.

Ni ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 mu gihugu.

Muri izi ngamba harimo ko ingendo zihuza uturere zizakomeza, ariko imodoka rusange zigatwara 50% by’umubare zifite ubushobozi bwo gutwara.

Ibigo bya Leta n’abikorera byasabwe gukoresha abakozi batarenga 30% bajya aho bakorera, abandi bagakorera mu ngo, bakagenda basimburana.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora na zo zemerewe kwakira abantu 30%; kimwe na resitora na Café.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version