Dr Diane Gashumba Na Prof Shyaka Bagizwe Ba Ambasaderi

Inama y’abaminisitiri yemeje Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima nka ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Suede, mu gihe Prof Shyaka Anastase wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe ambasaderi muri Pologne.

Ntabwo ari amazina mashya muri politiki y’u Rwanda kuko Dr Gashumba yabaye Minisitiri w’Ubuzima, kugeza ubwo yeguraga ku wa 14 Gashyantare 2020.

Icyo gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje ko “Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”

Yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho. Nyuma yo kwegura yaje gushinjwa amakosa akomeye ajyanye n’imyiteguro yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Mbere yo kujya muri Minisiteri y’Ubuzima, yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yamazeho amezi atandatu n’iminsi umunani. Mbere yabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ndetse aza no kuyobora ibya Muhima.

Ni mu gihe Prof Shyaka we yakuwe muri Guverinoma muri Werurwe uyu mwaka, asimburwa na Gatabazi Jean Marie Vianney.

Yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018, nyuma y’igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Mu bandi bagizwe ba ambasaderi harimo James Gatera wagizwe ambasaderi muri Israel. Yasimbuyeyo Col Joseph Rutabana uheruka kugirwa ambasaderi muri Uganda. Gatera yayoboye inzego zitandukanye zirimo Banki ya Kigali na Crystal Ventures Ltd.

Ni mu gihe Michel Sebera wari umaze igihe kinini ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yoherejwe muri ambasade mu Buholandi nka Minister counsellor. Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi iyoborwa na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version