EURO 2020: Christian Eriksen Yituye Mu Kibuga, Umukino Wa Denmark Na Finland Urahagarikwa

Christian Eriksen ukina hagati mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Denmark yaguye hasi mu mukino wa Euro 2020 wabahuzaga na Finland, amara igihe kinini arimo kuvurwa, hanzurwa ko umukino usubikwa.

Eriksen usanzwe ukinira Inter Milan yo mu Butaliyani yaguye hasi ahagana ku munota wa 40, ubwo bajyaga kurengura umupira bamuganishaho. Nta mukinnyi wamugonze ngo wenda abe ariho hashakirwa impamvu.

Umusifuzi Anthony Taylor yahise ahamagara abaganga mu kibuga, bamara iminota irenga icumi bamwitaho.

Byageze aho bakoresha uburyo bwo gushitura umutima buzwi nka Cardiopulmonary resuscitation (CPR), bukorwa abantu basa n’abatsindagira mu gituza cy’umurwayi.

Eriksen yaguye mu kibuga mu buryo bwatunguranye

Abantu benshi mu kibuga no hanze yacyo batashywe n’ubwoba, benshi batangira gusuka amarira bafite ubwoba ko yaba ashizemo umwuka.

Umugore wa Eriksen witwa Sabrina Kvist ni umwe mu bari ku kibuga, barimo kurira.

Umugore wa Eriksen yari mu marira

Uyu mugabo w’imyaka 29 yavanywe mu kibuga mu ngobyi, arimo kongererwa umwuka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi, UEFA, ryahise ritangaza uyu mukino usubitswe.

Nyuma y’umwanya muto, UEFA yaje gutangaza ko Eriksen yajyanywe mu bitaro ndetse ko arimo koroherwa.

Hahise hakorana inama yahuje ubuyobozi bwa UEFA, amakipe yombi n’abasifuzi b’umukino.

Hanzuwe ko umukino wari watangiye 18h uza gusubukurwa saa 20:30, hakabanza gukinwa iminota itanu yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire, hakabaho akaruhuko k’iminota itanu, ubundi igice cya kabiri kigakomeza.

Abakinnyi benshi bahise bagwa mu kantu
Abakinnyi ba Denmark bahise bamukikiza
Erikse yavanywe mu kibuga atwawe mu ngobyi
Uyu mukino wasubitswe igice cya mbere kitarangiye

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version