Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo yise ubushotoranyi bushingiye ku masasu yaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo agakomeretsa umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko iryo sasu ryarashwe n’abarwanyi bihurije mu mitwe ikorana n’ubutegetsi bw’i Kinshasa irimo na FDLR kandi ngo ibyakozwe bitandukanye n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Luanda n’i Nairobi mu myaka yatambutse.
N’ubwo ari uko bimeze, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza kurinda abaturage b’u Rwanda kandi ngo imipaka yarwo irarinzwe haba mu kirere, mu mazi no ku butaka.