Amashuri Yose Y’u Rwanda Agiye Guhabwa Mudasobwa Na Interineti-REB

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Amashuri yo mu Rwanda ategerejweho gukoresha ikoranabuhanga muri byose. Ifoto: KT Press.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), kivuga  ko umwaka wa 2026 uzarangira amashuri yose ari mu nshingano zacyo yaragejejweho ibikoresho by’ikoranabuhanga na interineti ihamye.

Mu mashuri ari mu nshingano z’iki kigo agera kuri 3,485 hari menshi yamaze kugerwamo n’ubwo buryo bw’imyigire n’imyigishirize kuko agera ku 3.158, bivuze ko hari amashuri 327 adafite interineti.

Védaste Uwishema ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi muri kiriya kigo niwe wabitangarije mu kiganiro yageneye Kigali Today  kitwa EdTech Monday.

Avuga ko iyo bavuga ibikorwa remezo mu rwego rw’uburezi, bibanda kuri murandasi n’ibikoresho nka mudasobwa, ‘projecteurs’ n’ibindi.

Mu gusobanura icyatumye kugeza ubu hari ibigo bitari byagezwemo n’ibyo bikoresho, Uwishema yavuze ko ibyo batewe n’uko ibyinshi muri ibyo bigo biba byubatswe ahantu kugera bigoye cyane nko mu birwa.

Ahandi ho hari ikibazo cy’amashanyarazi atarahagera kandi ahantu ataragera nta bikorwa by’ikoranabuhanga bihakorera.

Ati: “Akenshi amashuri ataragerwaho na murandasi usanga ari ayubatse ahantu hagoye kugera nko mu birwa, aha kandi usanga haba hataragera ibikorwa remezo bijyanye n’amashanyarazi, mbese nta muriro uhari. Ibi rero bituma Interineti ya Fibre optique na 4G itabasha kuhagera”.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari abafatanyabikorwa na REB bakorana kugira ngo harebwe uko hakwifashishwa imirasire y’izuba kugira ngo ifashe ahataragera amashanyarazi asanzwe bityo murandasi ishobore gukoreshwa mu mashuri y’aho.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ari byo mudasobwa na Projecteurs zifasha abarimu mu kwigisha, Uwishema avuga ko amashuri 1,847 ari yo yagombye gushyirwamo ibyumba mpahabwenge (Smart Classrooms).

Icyakora ngo amashuri 1,448 ni yo afite nibura icyumba kimwe cy’ubwo bwoko,  kirimo mudasobwa 50, bivuze ko hari amashuri 399 ataragerwaho n’ibyo bikoresho, amenshi muri yo akaba ari amashuri yisumbuye.

Munyeshuri Ean Donald, umwarimu wigisha amasomo y’Ikoranabuhanga mu ishuri rya Lycée de Kigali, na we wari muri iki kiganiro, avuga ikoranabuhanga ryatumye bakora akazi neza, ubu kakaba kaboroheye.

Ati: “Gutegura amasomo kera byaratugoraga cyane, kubera ko byadusabaga kwicara tugasoma ibitabo byinshi bishoboka, ariko aho tuboneye mudasobwa na murandazi bisigaye byaroroshye. Ushobora kubona amakuru menshi mu gihe gito, ushobora kwihugura kimwe n’abanyeshuri, mbese byaduteje imbere mu mikorere.”.

Abanyeshuri nabo babyungukiyemo kuko bashobora gukora ubushakashatsi bakamenye byinshi kubyo abarimu babigisha.

Akomeza avuga ko nubwo bitaragera ku 100%, icyakora ngo urwego bagezeho bakoresha ikoranabuhanga rurashimishije, kuko mbere ngo wakeneraga inyandiko runaka, bikagusaba gukora urugendo rurerure ujya gushaka aho wayikura.

Védaste Uwishema avuga ko intego ari uko amashuri yose agerwaho n’iryo koranabuhanga, kuko ritagenewe abo mu mijyi gusa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *