Amata Buri Munyarwanda Anywa Ku Mwaka Ageze Kuri Litiro 72

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, ivuga ko umukamo w’amata y’inka wazamutse ku rwego rugaragara.

Wavuye kuri toni 142.511 mu mwaka wa 2005 ugera kuri Toni 999.976 mu mwaka wa 2022, bikaba byitezwe ko uzagera kuri toni 1,274,554 mu mwaka wa 2024.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari amakusanyirizo 132 n’ibyuma bikonjesha amata bifite ubushobozi bwo kwakira litiro 483,000 z’amata aturuka hirya no hino mu Rwanda.

Ikindi ni uko mu rwego rwo kuyatunganya ngo atangirika, hubatswe inganda 50 zirimo zirindwi nini n’into 43.

- Advertisement -

Zose zifite ubushobozi bwo kwakira litiro 254.000 ku munsi.

Mu mwaka wa 2022 hakozwe ibarura rigaragaza ko mu Rwanda hari inka 1.517.000, izingana  na  88% zikaba zikamwa.

Ubuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi buvuga ko iyo ufashe umukamo w’amata yose yakamwe mu mwaka wa 2022 ukawusaranganya Abanyarwanda usanga buri Munyarwanda anywa litiro 72 z’amata ku mwaka.

Ikindi kishimirwa n’inzego z’ubuhinzi n’ubworozi ni uko aya mata yagize uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana no mu bantu bakuru bakeneye intungamubiri zihagije.

N’ubwo u Rwanda rwishimira intambwe rwateye mu guha abarutuye amata, ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, FAO, ryo rivuga ko umuntu yagombye kunywa litiro 125 ku mwaka.

Kugira ngo u Rwanda rwese uyu muhigo bisaba ko ababyeyi bakomeza kumva akamaro k’amata ku bana babo ariko nabo bakayanywa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, Ndorimana Jean Claude yavuze  ko imbaraga zashyizwe mu kuvugurura ubworozi bw’inka zitanga icyizere cy’uko mu myaka itatu iri imbere, Umunyarwanda azaba anywa litiro 125 z’amata ku mwaka.

Yaraye abwiye abari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurizikana akamaro k’amata ko  mu gihe cy’imyaka nk’itatu iri imbere bishoboka ko u Rwanda ruzaba rwarageze ku ntego ya FAO.

Yavuze ko Leta izakomeza kuvugurura icyororo cy’inka kuko cyagize uruhare rufatika mu kongera umubare w’inka,  aborozi b’inka barakungahara.

Mu kongera inka zitanga umukamo no gushyigikira gahunda ya Girinka, umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi wiswe RDDP imaze gutanga inka zirenga 6338 zirimo 4001 zatanzwe zihaka na 2337 zatanzwe mu kwitura.

Umushinga wa RDDP ku bufatanye n’Ihuriro ry’abateza imbere ibikomoka ku mukamo, RNDP, hashyizweho ahantu 20 abantu  banywera amata (milk zones).

Aho ni muri Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Huye, Nyanza, Ruhango, Nyagatare, Kayonza n’i Rwamagana.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’amata washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, FAO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version