Tennis: Imihigo Y’Abanyarwandakazi Bazahatanira Igikombe Billie Jean King Cup

Guhera taliki 05, Kamena, 2023 mu Rwanda hazatangira irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ryitwa Billie Jean King Cup. Abanyarwandakazi bazaryitabira bavuga ko batazahira aho, ahubwo bazatahana inganji.

Ni irushanwa rya Tennis ryitiriwe umugore w’igihangange muri uyu mukino ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Billie Jean King.

Ubu afite imyaka 79 y’amavuko.

Ni irushanwa rizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, rikazaba ari mpuzamahanga kandi rifatwa nk’Igikombe cy’Isi cy’abakobwa cyangwa abagore bakina uyu mukino.

- Advertisement -

Rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze muri uyu mukino.

Rizahuza ibihugu 11 birimo n’u Rwanda ruzaryakira.

Abanyarwandakazi batanu bazakina iri rushanwa, bamaze ukwezi n’icyumweru bitoza.

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Uwamahoro Bimenyimana Eric yavuze ko abafitiye icyizere kandi ko ari bo beza mu gihugu.

Ati: “Abo nabonyemo ubushobozi mu bakobwa dufite muri iki gihugu ni abo batanu. Ni bo bitwara neza kandi ni abahanga. Imyiteguro imeze neza, nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite ubunararibonye n’ubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n’abaryitabiriye bwa mbere”.

Si uyu mutoza ubyemeza utya gusa, ahubwo na kapiteni w’Ikipe w’iyi kipe , Tuyisenge Olive, nawe yemeza ko bagenzi be bahagaze neza.

Yabyise ‘guhagarara bwuma’.

Olive Tuyisenge avuga ko mu mwiherero wabo babonye uburyo bwo kumenyana, bamenya uko bashakira hamwe ibisubizo.

Yemera ko n’ubwo ari irushanwa riri ku rwego rwo hejuru, ariko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kuzatsinda.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kane ririmo n’ikipe y’igihugu cya Cameroun.

Ni ubwa mbere iri rushanwa ribereye muri Afurika kuko ayandi yari rimenyerewe mu Burayi.

Mu mwaka wa 2021 nibwo u Rwanda rwaryitabiriye ku nshuri ya mbere mu mukino wabereye muri Lithuania.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwishimiye kuzakira irushanwa nk’iri.

Avuga ko biteguye bihagije.

Ati “Ubufasha bwose twari dukeneye twarabubonye, inkunga ya ITF n’iya Minisiteri [ya Siporo], amakipe yose uko ari 11 yamaze kwemeza ko azaza. Imyiteguro imeze neza, nta kibazo dufite. Imikino izatangira ku wa Mbere.”

Umuyobozi ushinzwe iterambere rya Tennis muri Afurika y’Uburasizuba, Ntwali Thierry avuga ko imwe mu mpamvu zituma u Rwanda rwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi menshi, ari uko rufite ibikorwaremezo bigezweho.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko rufite na Politiki ihamye ishyigikira imikino.

Ku Cyumweru, taliki ya 4 Kamena 2023 hazaba tombola ishyira ibi bihugu mu matsinda abiri aho rimwe rizaba ririmo amakipe atanu, irindi atandatu.

Ikipe ya mbere muri ibi bihugu 11 bigiye gukinira mu Rwanda, ni yo izabona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu cya Billie Jean King Cup.

Mu irushanwa rya Billie Jean King Cup, umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Uwamahoro Bimenyimana Eric, yahamagaye abakinnyi batanu azifashisha.

Abo ni Umumararungu Gisèle, Tuyisenge Olive, Grace Gisubizo Ndahunga, Tuyishime Sonia na Mutuyimana Chantal.

Nyuma y’iyi mikino y’abakobwa, taliki ya 17 kugeza ku ya 22 Nyakanga, u Rwanda ruzakira imikino y’ibihugu mu bagabo “Davis Cup” na yo ikazabera ku bibuga byo muri IPRC Kigali.

Abakinnyi n’umutoza wabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version