Mbere y’uko igihe cya nyirantarengwa zahawe kigera ngo zose zibe zavuye ku butaka bwa Afghanistan, ingabo z’Abanyamerika n’iz’Abongereza zuriye indege zirataha ndetse zisigayo bimwe mu bikoresho by’intambara zari zahamaranye imyaka myinshi.
Abatalibani bahise batangira kugaragara mu bice byari bigituwemo n’Abanyamerika ndetse n’Abongereza babyina intsinzi.
Bimwe muri byo, byari ububiko bw’intwaro zirimo na za kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Chinooks. Ntibiramenyekana niba ziriya ndege bazisize ari nzima.
Ubwo bagendaga kandi, basize bamwe mu banya Afghanistan babafashije mu gihe kingana n’imyaka 20 Amerika, u Bwongereza n’ibindi bihugu bya OTAN byari bimaze mu ntambara muri Afghanistan.
Leta y’u Bwongereza ivuga ko yafashije abantu 15,000 kuva muri Afghanistan bagashakirwa ubuhungiro mu bihugu by’inshuti ariko hari amakuru avuga ko hari bamwe mu banya Afghanistan ndetse bafite impapuro z’inzira z’Abongereza( passports) basigaye muri Afghanistan, hakaba hari impungenge ko bazigirizwaho nkana n’Abatalibani babaryoza ubufatanye bagiranye n’Abanyamerika n’Abongereza.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken avuga ko Amerika iri bukore uko ishoboye igacyura abasivili bayo bari hagati ya 200 na 400 basigaye muri Afghanistan ariko ngo izirinda gukoresha ikibuga mpuzamahanga cy’i Kabul kitiriwe Hamid Karzai kuko kugikoresha byashyira abantu bayo mu kaga.
Iherezo ry’akazi ka gisirikare cy’ingabo z’Amerika muri Afghanistan ryatangajwe na Jenerali Frank McKenzie uyobora Ibiro by’ingabo z’Amerika ziri mu kazi hanze yayo.
Jenerali McKenzie yavuze ko indege itwaye Abanyamerika ba nyuma bavuye muri Afghanistan yari irimo uwari uhagarariye inyungu zayo muri kiriya gihugu ari we Ross Wilson.
Ni indege za karabutaka zitwa C-17 Globalmaster .
McKenzie avuga ko ibiro bye bibabajwe n’uko hari abantu bacye basigayeyo ariko ngo bazakomeza gukora uko bashoboye kugira ngo babahakure.
Ibi bigomba gukorwa byibura mu minsi icumi iri imbere nk’uko Amerika ibitangaza.
Umusirikare mukuru mu ngabo z’Amerika watashye aherekeje abandi ni Major General Chris Donahue wayoboraga ingabo zirwanira mu kirere zo muri Diviziyo ya 82 yitwa 82nd Airborne Division.
Bikirangiza gutangazwa ko ingabo zose z’Abanyamerika zitashye, hahise hatangira kugaragara amashusho y’Abatalibani bambaye imyambaro y’ingabo z’Amerika n’imbunda zabo batambuka bagana aho za kajugujugu z’Abanyamerika bazisize ziparitse.
Ntibyatinze maze Abatalibani batangira guturitsa ibishashi by’ibyishimo(fireworks), babyina intsinzi y’uko abari baraje kwigarurira ubutaka bwabo batashye iwabo.
N’ubwo Abanyamerika n’Abongereza batashye ariko, ntibarashirwa!
Bafite umugambi wo kurasa abarwanyi ba Islamic State-Khorasan( ISIS-K), bakazabikora binyuze mu bitero by’indege za drones zirasa ibisasu biremereye byo mu bwoko bwa missiles.
Abarwanyi ba Islamic State-Khorasan( ISIS-K) nibo baherutse kwigamba ibitero byabereye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul bigahitana abantu 180 barimo abasirikare 13 ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Imirambo yabo iherutse kugezwa muri Amerika kugira ngo ishyingurwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga Dominic Raab aherutse gutangaza ko u Bwongereza, Amerika n’ibihugu bifatanyije mu guhangana n’iterabwoba batazigera batezuka ku guhangana naryo aho riri hose ku isi.
Umusirikare mukuru uyobora ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere witwa Marshal Sir Mike Wigston avuga ko abasirikare be biteguye kurasa kuri bariya barwanyi aho bazaba bari hose.
Yabwiye Daily Telegraph ati: “ Uko ibintu bizagenda kose, tuzarasa abakora iterabwoba aho baba bari hose ku isi. Icyo bizasaba cyose twiteguye kugikora.”
Abatalibani bitezweho impinduka…
Nyuma yo kongera kugaruka ku butegetsi, amahanga ategereje kuzareba niba Abatalibani bo muri iki gihe batandukanye n’abo mu myaka ya 1994 kugeza mu mwaka ya 2001 ubwo birukanwaga ku butegetsi n’ibitero by’Abanyamerika.
Mu ijoro ryacyeye( tariki 30, Kanama, 2021) ubwo bishimiraga ko Amerika ibaviriye ku butaka, Abatalibani batangaje ko igihugu cyabo kibonye ‘ubwigenge busesuye.’
Hagati aho Perezida w’Amerika Joe Biden yatangaje ko Isi yose igomba guhanga amaso muri Afghanistan ikareba niba imvugo y’Abatalibani y’uko bazashyira mu gaciro bakirinda gukagatiza nk’uko byahoze, izashyirwa mu bikorwa.
Abatalibani bo bavuga ko icy’ingenzi kuri bo ari uko amahanga ava ku butaka bwa Afghanistan, igasigara ari igihugu cyigenga, kiyobowe n’abana kibyariye.
Amatariki y’ingenzi yaranze Intambara y’Amerika Muri Afghanistan:
Tariki 11, Nzeri, 2001:
Ni imwe mu matariki Abanyamerika batazibagirwa kuko ari yo ibyihebe byakoresheje indege bigaba ibitero kuri Amerika , ibi bitero bikaba byaraguyemo abantu 2,977. Imyiteguro yo kugaba kiriya gitero yabereye muri Afghanistan, ikaba yari iyobowe na Oussama Bin Laden wari warahahawe ubuhungiro, arinzwe n’Abatalibani.
Tariki 07, Ukwakira, 2001:
Mu gihe kitageze ku kwezi, ingabo z’Amerika zatangije ibitero by’indege ku Batalibani n’ahantu hose zari zizi ko hakorera abarwanyi ba Al Qaeda. Abasirikare bacye b’Amerika hamwe n’abakoraga mu rwego rw’iperereza rwa CIA bahise boherezwa muri Afghanistan rwihishwa kugira ngo bafashe mu gutunga agatoki aho biriya bitero bigomba kugabwa.
Hagati aho kandi ni ko bakoraga uko bashoboye ngo bahe amahugurwa ya gisirikare abantu bifuzaga kuzafatanya n’abo mu guhirika Abatalibani.
Tariki 13, Ugushyingo, 2001
Ingabo z’Amerika zirwanira ku butaka zifatanyije n’iz’ibihugu by’inshuti zayo zinjiye mu murwa mukuru w’Afghanistan, Kabul, zihirukana Abatalibani. Mu kwezi kumwe kwakurikiyeho, Abatalibani bari bamaze gukubitwa inshuro barahungiye mu Majyepfo y’Afghanistan no mu gihugu cy’abaturanyi cya Pakistan.
Ukuboza 2001
Muri uku kwezi nibwo ingabo z’Amerika zasutse ibisasu ku buvumo bwahaga ahitwa Tora Bora mu misozi miremire aho Amerika yari ifite amakuru ko Oussama Bin Laden yihishe.
Biriya bisasu byabaye impfabusa kuko bitigeze bimuhitana, ahubwo yarahavuye ahungira ahandi hantu haje kumenyekana hashize igihe kirekire.
Tariki 02, Gicurasi, 2003
Ubuyobozi bukuru bw’Amerika bwatangaje ko bwatsinze intambara muri Afghanistan. Perezida w’Amerika icyo gihe yari George W. Bush.
Yavuze ko igihe cyari kigeze ngo Amerika ihindukire igabe ibitero kuri Iraq ya Saddam Hussein. Amerika yarahindukiye itunga imbunda muri Iraq, biha uburyo Abatalibani bwo kwisuganya.
Hagati y’umwaka wa 2006 n’umwaka wa 2008:
Ingabo z’Amerika zakomeje kotsa igitutu ingabo za Saddam Hussein, zisiga abasirikare bacye muri Afghanistan.
Abatalibani nabo barabibonye batangira kugenda bisubiza ibice bito bito by’Afghanistan byiganjemo ibiherereye mu bibaya cyane cyane mu Majyepfo. Amerika ibibonye yasanze ibyiza ari ukwitabaza inshuti zayo ziba muri OTAN/NATO zohereza abasirikare.
Muri aba basirikare harimo n’Abongereza, bo bakaba barashinze ibirindiro mu Ntara ya Helmand
Tariki 17, Gashyantare, 2009:
Uwari Perezida w’Amerika muri kiriya gihe Barack Obama yavuze ko ingabo yari afite muri Iraq zigomba kugabanywa kugira ngo umubare w’izoherejwe muri Afghanistan wongerwe.
Nk’umugabo w’ikirenga w’ingabo z’Amerika, Obama yategetse ko abandi basirikare 17,000 boherezwa muri Afghanistan gutera inkunga abandi 38,000 basanga abandi 32,000 boherejwe n’ibihugu byo muri OTAN/NATO.
Ingabo z’amahanga zose zari muri Afghanistan zaje kugera ku 100,000.
Tariki 01, Gicurasi, 2011
Niyo tariki Amerika yigambyeho ko yishe Bin Laden. Itsinda ry’abasirikare kabuhariwe b’Amerika nibo bamwishe bamutsinze ahitwa Abbottabad muri Pakistan.
Tariki 27, Gicurasi, 2014
Muri uku kwezi nibwo Abanyamerika basanze ibyiza ari ugucyura inyinshi mu ngabo zabo zikava muri Afghanistan hagasigarayo abasirikare bacye bo gushinga no gutoza igisirikare gishya cya Afghanistan.
Ni umushinga washyizweho umukono na Perezida Obama, ukaba waragombaga kurangira mu mwaka wa 2016 ariko siko byagenze.
Tariki 28, Ukuboza, 2014:
Nibwo Amerika yatangaje ko ihagaritse intambara yari yaragiyemo muri Afghanistan, ko hagombaga gukurikiraho gutoza ingabo za kiriya gihugu no kugifasha kongera kwisana.
Tariki 21, Kanama, 2017:
Uwari Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje umugambi we kuri Afghanistan avuga ko agiye koherezaho abasirikare bacye bo gufasha ingabo za kiriya gihugu kwirukana Abatalibani bari bamaze kwigarurira ibice runaka by’Afghanistan. Intego yari iyo gutuma bemera imishyikirano igamije amahoro.
Tariki 29, Gashyantare, 2020:
Abatalibani batumiwe mu biganiro bagiranye n’Amerika ndetse hasinywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Doha muri Qatar. Imwe mu ngingo zayo yari iy’uko Abanyamerika bagomba gucyura ingabo zabo zikava muri Afghanistan, Abatalibani nabo bagahagarika ibitero bazigabagaho kandi bakemera gushyikirana n’ubutegetsi bw’i Kabul.
Tariki 14, Mata, 2021:
Perezida Joe Biden yatangaje ko bitarenze tariki 11, Nzeri, 2021 azaba yarangiye gucyura abasirikare be bose.
Tariki 02, Nyakanga, 2021
Mu buryo butunguranye, ingabo z’Amerika zazinze utwazo ziva ku kibuga cy’indege cya Bagram, aha hakaba ari ho hari ibirindiro bikuru byazo kuva zagera muri Afghanistan. Ni ibintu byakozwe mu ibanga kuko n’ubutegetsi bw’i Kabul butigeze bubimenyeshwa.
Bwaracyeye abantu basanga Abanyamerika bagiye! Ibirindiro bya Bagram byari mu bilometero 40 uvuye i Kabul mu Murwa mukuru.
Tariki 15, Kanama, 2021:
Nibwo Abatalibani bafashe umurwa mukuru Kabul nyuma y’ibitero bari bamaze iminsi bagaba hirya no hino muri kiriya gihugu ari nako bahigarurira. Uwo munsi kandi nibwo uwahoze ari Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yuriye indege ahunga igihugu cye.
Bidatinze Amerika yatangije ibikorwa byo gucyura abantu bayo bari muri kiriya gihugu barimo n’Abanya Afghanistan bayifashije mu rugamba yari imazemo imyaka 20.
Tariki 26, Kanama, 2021
Abarwanyi bivugwa ko ari abo muri Islamic State Khorasan( ISIS-K) bagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaturikiyemo za bombe zihitana abantu 180 barimo abasirikare b’Amerika 13 bari bari ku kibuga cy’indege i Kabul bitegura kujyanwa muri Amerika.
Mu gihe cy’amasaha 48, Amerika yatangaje ko yagabye igitero cyishe uwateguye igitero cy’iterabwoba cyahitanye abasirikare bayo ku kibuga cy’indege i Kabul.
Mu gitero cyayo, Amerika yakoresheje indege ya drone irasa missile uwateguye kiriya gitero.
Tariki 30, Kanama, 2021:
Jenerali Frank McKenzie ushinzwe ibikorwa bya gisirikare byo hanze y’Amerika yatangaje ko Amerika irangije akazi kayijyanye muri Afghanistan, ko icyuye abayo n’ibyayo byose. Abatalibani bahise bajya mu mihanda kubyina intsinzi.