Umucuruzi w’Umunyarwanda Yiciwe Muri Uganda

Umurambo w’Umunyarwanda witwa Theoneste Dusabimana wacururizaga muri Uganda uherutse gusangwa ahitwa Kibumba muri Karujanga, mu Karere ka Kabale. Aha ni mu Burengerazuba bwa Uganda.

Abatuye aho basanze umurambo we, bavuga ko yishwe atewe ibyuma n’abambuzi bamwambuye amafaranga afite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.

I Kabale yakoranaga n’abantu batatu.

Umurambo we bawusanze aho yiciwe kandi amakuru Taarifa yahawe n’ababonye ibyabaye avuga ko n’ubwo Polisi ya Uganda yatabaye ikaza kureba ibyabaye no gutangiza iperereza, kugeza ubu nta muntu urafatwa acyekwaho uruhare runaka mu rupfu rwa Dusabimana.

- Advertisement -

Theoneste Dusabimana yari umugabo w’imyaka 52 y’amavuko.

Muri Kamena, 2021 nabwo hari  Umunyarwanda wamenyekanye ku mazina ya Bazambanza Munyemana wiciwe muri Uganda mu buryo bw’agashinyaguro, umurambo we uza kujugunywa ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda.

Umubiri w’uyu musore wabonetse kuri uyu wa 6 Kamena, 2021 ahagana saa saba z’amanywa.

Ababonye umubiri we bavuze ko yakubiswe nyuma aratwikwa.

Bazambanza wari ufite imyaka 21 y’amavuko yakomokaga mu Karere ka Burera.

Yari amaze igihe gisaga imyaka ine akorera imirimo itandukanye mu gace ka Butandi mu Karere ka Kabale muri Uganda.

Amakuru yatanzwe nyuma y’urupfu rwe, yavugaga ko yaje guterwa n’abagizi ba nabi barimo uwahoze ari umukoresha we, bamusanga mu rugo bamukubita ingiga y’igiti, baza no kumutwika yambaye ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yemeje ko amakuru babonye ari uko uriya musore yiciwe muri Uganda, abanya-Uganda baza kumujugunya ku mupaka, ku ruhande rw’u Rwanda.

Mbere ye hari abandi Banyarwanda biciwe muri Uganda barimo Felicien Mbonabaheka wishwe  ubwo yageragezaga gukiza Umunyarwanda wari umerewe nabi n’abagizi ba nabi muri Uganda.

Icyo gihe abagizi ba nabi  bamutemye umutwe n’amaguru, ndetse bahita banamushyingura umuryango we utamenyeshejwe.

Hari undi Munyarwanda witwa Emmanuel Mageza wishwe, umubiri we ntiwashyikirizwa umuryango we.

Hashize imyaka Abanyarwanda baba muri Uganda bakorerwa urugomo, bamwe bakicwa, abandi bagakorerwa iyicarubozo ndetse hari n’abo Uganda yazanye ibajugunya ku mupaka wayo n’u Rwanda bamwe baranduye COVID-19.

U Rwanda rwarabyamaganye, rusaba Uganda kubaha abaturage barwo bakorerayo ndetse ruvuga ko haramutse hari abo icyekaho ibyaha runaka yababuranisha mu buryo byukurikije amategeko.

Kubera urugomo rukorerwa Abanyarwanda baba muri Uganda, byatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uba mubi kugeza n’ubu.

Mu Bwongereza naho si shyashya!

Hagati aho muri Nyakanga, 2021 hari Umunyarwanda wari ukiri muto wiciwe mu Bwongereza nawe atewe ibyuma. Ni ingimbi yitwa Thamim Ian Hakizimana uyu akaba yarashyinguwe Gatandatu tariki 24, Nyakanga, 2021.

Yishwe n’itsinda ry’ingimbi zamuteze ajya kwiga.

Yiciwe ahitwa Woolwhich mu Majyepfo y’u Bwongereza.

Nyina w’uyu umwana yabwiye abari baje mu muhango wo kumushyingura no gushyira indabo ku mva y’iriya ngimbi  ko bibabaje kuba umwana we yarishwe atewe ibyuma ubwo yari agiye kwiga.

Nyina yitwa Hawa Haragakiza.

Mu myaka ibiri ishize hari undi Munyarwanda nawe wishwe muri buriya buryo agwa i London.

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version