Amateka ya Polisi Ku Isi Yerekana Ko Imariye Iki Abantu?

Abenshi iyo bumvise ngo Polisi iraje bakuka umutima, bakumva ko izanywe no kubafunga. Mu by’ukuri Polisi ntiyashyiriweho kurenza amaso ibintu bibi biri gutegurwa cyangwa byakozwe ngo ireke gukurikirana ababitegura cyangwa ababikoze. Icyo ishinzwe ni ukureba niba abantu bakurikiza amabwiriza yabashyiriweho hagamijwe inyungu n’umutuzo rusange.

Muri rusange Polisi zose ku isi zishinzwe kureba niba amabwiriza n’amategeko byashyizweho bikurukizwa, umutuzo ukaboneka mu bantu kandi igakurikirana abantu [cyangwa amatsinda yabo] bakoreye nabi bagenzi babo.

Hari n’aho polisi iba ishinzwe gutahura no kuburizamo ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Ibi niko byahoze kuri Polisi y’u Rwanda mbere y’uko izi nshingano zihabwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

- Advertisement -

Intiti zirimo umuhanga mu mibanire y’abantu(sociologue) witwa Egon Bittner zivuga ko kugira ngo umuntu yumve neza akamaro ka Polisi agomba kumva impamvu zituma ibaho kurusha kumenya icyo imaze.

Egon Bittner avuga ko abapolisi ari ngombwa mu bantu kugira ngo barinde ko ikintu kibi kibaho mu bantu kandi kikabura gikurikirana.

Kuri we kwirinda akaga ibintu bishobora guteza mu bantu biruta kure kureba no guha uburemere imbaraga zashyizwe mu gukurikirana abagikoze.

Avuga ko abapolisi beza baba bagomba kwicara bagasesengura uko ibintu bihagaze, bakareba ibishobora guteza akaga ibyo ari byo, ubukana bw’ako kaga mu bantu, uburyo kazashyirwa mu bikorwa n’uburyo kakumirwa inzira zikigendwa.

Urugero atanga ni kwa kundi uzabona Polisi yazitiye ahantu, ikabuza abantu kuhaca n’ubwo baba basanzwe bahakoresha.

Ibi ibikora kuko iba yarangije gushyira ku munzani ikabona ubukana ikintu runaka gishobora guteza abantu baramutse bacyegereye, urugero ahantu hari inkongi iremereye, ahabereye ubwicanyi cyangwa ikindi cyago.

Iyi ni nayo mpamvu abapolisi bahagarika imodoka zimwe kugira ngo izindi zihite, kuko bitaye ibyo habaho kugongana kwazo, umubyigano ukabije, amahane aturuka kuri uyu mubyigano buri wese ashaka guhita mbere ya mugenzi we n’ibindi.

Mu bihugu bikize cyane cyane ibikoresha Icyongereza nka Australie, Canada, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika hashyizweho uburyo bwemerera ibindi bigo byigenga gukora akazi gasanzwe ari aka polisi, hanyuma yo igasigarara akazi ko guhangana n’ibyaha bikomeye nk’iterabwoba.

Muri USA hari ikigo kitwa Federal Bureau of Investigation( FBI) gishinzwe gutahura, gukumira no kugenza ibyaha. Urebye usanga gihuje intego na RIB yo mu Rwanda.

Umurunga uhuza Polisi n’abaturage ni uwa kera…

Amateka yerekana ko kugira ngo Polisi ibeho byaturutse ku baturage, imibereho n’imibanire yabo.

Igihugu ku isi cyanditsweho ko ari cyo  cyashyizeho abapolisi bwa  mbere ni u Bushinwa. Hari mu bwami bwa Chu na Jin.

Nyuma hakurikiyeho ubwami bw’i Babuloni, ahari itsinda rishinzwe iperereza ryitwaga Paqùdu.

Ahandi ni mu Misiri, mu Bugiriki, muri Roma ya kera, mu Buhinde, mu bwami bw’Abaperesi, muri Israel na Yuda bya kera, muri Afurika mu bwami bwa Songhaï n’ahandi.

Uko abantu biyongeraga mu muryango, mu gihugu runaka(société) ni ko bahuraga n’ibituma bamwe bashyamirana n’abandi.

Mu Bwami bw’Abaroma bwa kera, abacakara nibo bakoraga akazi ka Polisi

Abenshi ubushyamirane bwabo bwashingiraga ku masambu kubera ko ubuhinzi ari bwo bwabaye imbarutso y’iterambere.

Ubuhinzi nibwo bwabaye intandaro y’ishingwa ry’imijyi, kuvuka kw’amashyirahamwe , imitwe ya politiki n’ibindi.

Ni nabwo bwatumye ubucuruzi bugira ireme, ubw’ibanze bukaba bwari ubwitwaga commerce de troc cyangwa barter trade, aho umuhinzi yazanaga igihaza akakigurana uburo na mugenzi cyangwa ikindi.

Uko abantu biyongeraga rero niko ibyabateranyaga byabaga byinshi kandi ‘Abanyarwanda bavuga ko ahari abantu batabura urunturuntu’ .

Abantu nibo bicaye basanga ibyiza ari uko hari bamwe muribo batorerwa kujya bakurikirana abo bantu bahemukiye abandi, bakabageza ku nteko zibaburanisha.

Imikorere n’amoko ya za Polisi byagiye bitandukana bitewe n’ubwoko bw’ibyaha bikorwa ahantu runaka.

Urugero rwumvikana ni uko niba mu gace runaka abagizi ba nabi baho bakora ibikorwa byabo bakoresheje intwaro, birumvikana ko na Polisi igomba guhabwa intwaro.

Niba abanyabyaha bakoresha mudasobwa,  haba hagomba gushyirwaho itsinda ry’abapolisi bazi mudasobwa cyane bityo bashobora gutahura, gukumira no gufata abakoze ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Muri rusange ariko , abaturage bakurikiza amategeko iyo aboneye, iyo aha benshi muri bo uburyo bwo kwisanzura mu gihugu cyabo, kandi adakagatiza.

Bumvira amategeko bitabaye ngombwa ko abapolisi babahagarara hejuru!

Abahanga basanze uko abaturage baba bake, bakaba baziranye bigabanya ubwinshi bw’ibyaha.

Ibihugu bituwe n’abaturage benshi bikunze kugira ikibazo cy’abagizi ba nabi benshi.

Urugero ni Nigeria, Afurika y’Epfo, u Buhinde n’ahandi.

Kugira ngo Polisi zo muri biriya bihugu zishobore gutahura no gukumira ibyaha bizisaba gukoresha ikoranabuhanga rihanitse bityo bigahenda.

Ikindi ni uko akenshi abantu benshi baba batuye no ku buso bunini bityo kugera aho icyaha cyabereye bikagora za  Polisi z’aho.

Aho ikoranabuhanga ritaratera imbere cyane, Polisi zaho zikoresha uburyo bwitwa Community Policing aho buri muturage aba agomba gucunga ko mugenzi we ataba intandaro y’icyaha cyangwa ngo abe yagikorerwa hanyuma bicecekwe.

Mu bihugu byahisemo ubu buryo, usanga buri muturage aba asa n’aho ari umupolisi wa mugenzi we.

Mu Rwanda ho ubu buryo bufasha mu gutuma abaturage batekana kandi bukiyongeraho  y’uko ubuyobozi bumanuka bukagera ku isibo.

Mu Rwanda kuhakorera icyaha ntibimenyekane ntibyoroshye kuko hafi buri nzu ifite nomero iyiranga, ikagira isibo ibaruwemo, buri sibo ikagira umudugudu, buri mudugudu ukagira akagari, akagari kakaba mu murenge, buri murenge ukaba mu Karere nako kakagira Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, Igihugu kikaba u Rwanda.

Ikindi kiri mu Rwanda ni uko abatuye hafi buri sibo n’akagari( cyane cyane mu mijyi) bagira urubuga rwa WhatsApp bahuriraho, bagahana amakuru, ikibaye cyose kikamenyekana.

Nta byera ngo de!

N’ubwo muri rusange Polisi ishinzwe gucungira umutekano abantu muri rusange, hari bamwe mu bapolisi bavugwaho ruswa, guhohotera abaturage n’ibindi.

Mu bihugu bimwe uzasanga iyo uvuze Polisi abantu bumva ruswa, mu gihe ahandi ho iyo uyivuze abantu bumva umutekano.

Uko bimeze kose Polisi ntiyashyiriweho guhutaza abo ishinzwe kurindira umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version