RBC Iraburira Abantu Kwitonda Niba Badashaka Indi Nkundura Ya COVID

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yerekana ko hari abantu bane baraye bishwe na  COVI-19, batatu ni abagore umwe akaba umugabo.

RBC yerekana ko ahandi mu Rwanda imibare iri kugabanuka muri rusange ariko mu Ntara y’Amajyepfo hakiri yo ubwandu.

Ibi nibyo byatumye ingamba zo gukomeza kwirinda kiriya cyorezo zemeza ko abatuye uturere tw’Intara y’Amajyepfo, ukuyemo aka Kamonyi, bagomba kuba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro kugeza mu gitondo saa kumi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera twari tumaze ibyumweru bibiri mu kato kubera imibare y’abantu b’aho banduye yari iri hejuru.

- Advertisement -

Ubutumwa umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yarangaje kuri Twitter buburira abantu ko bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda COVID-19 ntibarangazwe n’uko inkingo zabonetse ngo birare.

Yanditse ati: “Imibare mishya RBC igaragaza yerekana ko COVID-19 iri kugabanuka mu mujyi wa Kigali ariko iriyongera mu Ntara y’Amajyepfo. Ntitudohoke, twirinde ko haba indi nkundura y’iki cyorezo.”

Kugeza ubu COVID-19 imaze guhitana Abanyarwanda barenga 300 mu gihe kirenze umwaka umwe imaze igeze mu Rwanda.

Inkundura ya COVID-19 yagiye isiga Abanyarwanda ‘bategetswe kuguma mu rugo’. Guma mu Rugo ebyiri zatumye ubukungu bw’ingo z’Abanyarwanda buzahara ndetse n’ubw’igihugu ntibwasigara.

Muri iki gihe ubukungu buri kongera kwisuganya ariko abaturage bagasabwa kutirara ngo bumve ko ubwo urukingo rwaje ibintu byabaye amahoro!

Uko imibare ihagaze kugeza ubu.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version