Uko Umushakashatsi Jean-Paul Kimonyo Yakiriye Raporo Duclert Kuri Jenoside Yo Muri 1994

Jean-Paul Kimonyo ni umushakashatsi mu mateka y’u Rwanda cyane cyane urwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame. Avuga ko raporo y’Abanyamateka b’Abafaransa nta kintu cyagutse yatangaje, ahubwo ko yavuze ibyo bantu basanzwe bazi.

Niwe ntiti ya mbere y’Umunyarwanda igize icyo itangaza kuri raporo ivuga ku ruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse gusohorwa n’itsinda ry’abanyamateka b’Abafaransa bari bayobowe na François Duclert.

Kimonyo mu kiganiro yahaye Le Monde Afrique avuga ko ibikubiye muri raporo ya bariya bahanga biterekana mu buryo burambuye uruhare rw’u Bufaransa ahubwo ko biruca ku ruhande bigatanga ishusho nto yabyo.

Yagize ati: “…Imyanzuro y’iriya raporo ntisobanura mu buryo burambuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo usanga ivuga ibintu natwe dusanzwe tuzi.”

- Advertisement -

Jean-Paul Kimonyo avuga ko iyo usesenguye usanga iriya raporo nta ruhare ivuga ko u Bufaransa bwagize cyane cyane akabishingira ku gisobanuro gito bahaye inyito ubufatanyacyaha(complicité).

Undi Munyarwanda wagize icyo avuga kuri iriya raporo ni umunyapolitiki witwa  Depite John Ruku-Rwabyoma.

Rwabyoma avuga ko iriya raporo ari intambwe nziza ariko igomba kuzakurikirwa n’izindi ntambwe kuko yo idahagije.

Kuri we kuba u Bufaransa bwemera ko hari uruhare runaka bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi byagombye kubusunkira gutera intambwe yo gusaba imbabazi kandi ngo kuzitanga ni ibintu biba mu maraso y’Abanyarwanda.

Hagati aho u Rwanda ruritegura gusohora raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimonyo avuga ko nta kintu kidasanzwe iriya raporo yatangaje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version