Amateka Y’Uburyo Ababiligi Bahemukiye Abanye Congo

Mao Zedong( 26, Ukuboza, 1893 – 9, Nzeri, 1976) wayoboye Ubushinwa yigeze kuvuga ko ‘amateka yandikishije amaraso n’icyuma’. N’ubwo n’ahandi henshi ku isi ariko biri, ariko reka turebe gato uko Ababiligi bagaraguje agati abaturage ba Congo-Mbiligi.

Mu Bubiligi hari inzu ndangamurage nini yerekana uko Ababiligi b’umwami Leopold II bafataga abaturage ba Congo.

Iyi nzu iherereye ahitwa Tervuren mu nkengero z’umurwa mukuru Brussels.

Hari abahanga mu mateka bavuga ko iriya nzu ndangamurage yerekanirwamo bimwe mu byaranze amateka bigaragaza ivangura rikomeye Abazungu bakoreye Abirabura mu bihe by’Ubukoloni.

- Advertisement -

Abanyeshuri biga amateka mu mashuri yisumbuye( ndetse n’abo mu mashuri abanza) bakunze kujya kwerekwa ibibumbano, amashusho n’ibindi byerekana uko abaturage ba Congo basaga, uko bambaraga…muri make uko bafatwaga n’ababakolonizaga.

Ni amashusho akojeje isoni kuko harimo menshi agaragaza abantu bakuru ‘bambaye hafi ubusa buri buri’.

Nyuma yo kubona ko abantu benshi banenga ariya mashusho kubera uko agaragaza ivangura ryo ku rwego rwo hejuru, ubuyobozi bw’iriya nzu ndangamurange bwegereye abahanga b’Abanyafurika baba mu Bubiligi n’ahandi, biga uko ariya mashusho yahabwa indi sura.

Ubusanzwe, iriya ndangamurage yubatswe mu mwaka wa 1897, ubwo umwami Leopold II yubakaga inzu y’imurikagurisha ngo abandi Banyaburayi bajye baza barebe kandi bagure ibyo yakuraga muri Congo.

Si ibintu gusa byahamurikirwaga, ahubwo n’abantu( abagabo n’abagore) bazima bajyanwaga yo ku ngufu bagashyirwa mu duce wagereranya n’isibo izengurutswe na senyenge, Abazungu bakajya baza kubareba.

Kubona umwirabura byari kimwe mu bigize ubukerarugendo bw’Abazungu bo muri icyo gihe.

Kumurika Abirabura bwari uburyo umwami Leopold II yari yarahisemo bwo kwereka abandi ko bikwiye ko asirimura Abirabura kuko basaga nk’abakiba mu bihe bya kera cyane muntu agitunzwe no guhiga inyamaswa z’ishyamba  no gusoroma imbuto, ataratangira guhinga.

Gusirimuka kw’Abirabura kwagombaga kugendana no kubigisha Ubukirisitu.

Ibyo yari yarateganyije, byaje kumuhira kubera ko abashoramari bo mu gihugu cye n’ahandi i Burayi basanze ‘koko bikwiye’ ko Aburabura bigishwa iterambere rya ruzungu kandi bigakorwa binyuze mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umwami Leopold II amaze kubona ko ibyo yategekerezaga bishimwe na rubanda, yahise atangiza uburyo buhamye bwo guhindura Congo akarima ke.

Umwami Leopold II

Amateka y’Ububiligi muri Congo ni mabi cyane k’uburyo Ububiligi buherutse gusimbuza bimwe mu byo bwamurikiraga mu nzu ndangamurage yabwo turi kuvugaho muri iyi nkuru.

Iyi nzu imaze imyaka 125 ishinzwe, ariko hashize imyaka itanu ivuguruwe.

Ibyari biyirimo byarekanaga Afurika ko ari umugabane w’injiji, abanyamwanda, abantu bateye nk’ibikoko n’ibindi byayihaga isura mbi.

Nyuma y’uko ivuguruwe, abayisura bariyongereye ariko hari abavuga ko hari ibindi byagombye kuvugururwa kuko bigisiga Abanyafurika icyasha.

Hari n’abadatinya kuvuga ko iriya nzu ikwiye gufungwa.

Umwe mu bayiyoboye witwa Gryseels avuga ko nta muntu ushobora guhindura amateka, ariko ko ibihe biri imbere byo byahabwa ubwiza bikwiye.

Uko niko aherutse kubwira BBC.

Ibibumbano byerekana Abirabura biberekana bambaye ubusa

Avuga ko ubwo yatangiraga kuyobora iriya nzu ndangamurage( hari mu mwaka wa 2001) ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko Ababiligi banganaga na 95% bemeraga ko ‘byari bikwiriye’ ko Abanyafurika bakolonizwa.

Icyakora mu mwaka wa 2022, ubundi bushakashatsi bwerekanye ko Ababiligi bangana na 35% ari bo babibona batyo.

N’ubwo kugeza ubu hari ibyakozwe ngo iriya nzu ndangamurage ivanwemo ibisuzuguza Afurika, ngo kugeza ubu hari ibyerekana ko ibitekerezo by’uko Afurika iciye bugufi bikiyigaragaramo.

Kuri rumwe mu nkuta zayo hari ahanditse ko Ububiligi ari bwo bwazaniye Congo amajyambere.

Muri bimwe mu bimuritswe muri iriya nzu harimo ikibumbano cyerekana umugabo wo muri Congo ari kurwana n’inzoka mu gihe ku rundi ruhande hari umusirikare w’Umubiligi afite imbunda yitwa machine gun.

Ikindi ni uko ibibumbano byose byerekana Abazungu biba bikozwe muri zahabu mu gihe ibyerekana Abirabura bikozwe mu ibumba risize ibara ry’umukara tsiriri!

Abanyeshuri basura iriya nzu ndangamurage bavuga ko hari ubwo ureba ibiyirimo ugashesha urumeza.

Umwe muri bo w’umukobwa avuga ko iyo aza kuba umwamikazi w’Ububiligi atari bukore nk’ibyo umwami Leopold II yakoze.

Kimwe mu bibazo abarimu b’amateka mu Bubiligi bahura nacyo ni ukuyigisha uko ari ariko utagize uwo ukomeretsa mu banyeshuri bakiri bato kandi barimo abakomoka no muri Afurika.

Abanyeshuri bajya kuhasura bahava bumiwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version