Sudani Y’Epfo: Abapolisi B’U Rwanda Barinda Inkambi Iherutsemo Ubwicanyi Baganirijwe

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1 n’amasibo abiri y’itsinda RWAFP-3 mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper-Nile.

Abasuye nyuma y’igihe gito mu nkambi ya Malakal yari isanzwe irindwa n’abapolisi b’u Rwanda bagize ikitwa RWAFU-1 yabereye amakimbirane yaguyemo abantu 19 abandi 64 barakomereka.

Byaturutse ku makimbirane yashyamiranyije imiryango yo muri iyi nkambi, hakaba hari taliki 08, Kamena, 2023.

Ubusanzwe iyi nkambi icungwa n’abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1.

- Advertisement -

Nyuma hari andi masibo abiri y’abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Murwa mukuru, Juba, baje kongerera imbaraga bagenzi babo ngo barinde iyo nkambi mu gihe cy’amezi atatu.

CP Ferry Rutagerura Bahizi yashimiye abo bapolisi ku bunyamwuga bwabaranze mu bikorwa byo guhosha amakimbirane no kugarura ituze mu nkambi.

Ati: “Mushimirwa kandi muhora mwitezweho kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo mubashe gusohoza neza inshingano zanyu nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye. Icyo mukora cyose kitirirwa umuryango w’Abibumbye, itsinda ryose ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muhagariye”.

CP Ferry B. Rutagerura ashima ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro

Abapolisi b’u Rwanda bari muri kiriya gice bafite inshingano zo kurengera abaturage b’abasivili, kubungabunga umutekano n’ituze rusange, kurinda no guherekeza abayobozi n’ibikoresho byUmuryango w’Abibumbye.

RWAFPU-1 rigizwe n’abapolisi 240.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version