Amavubi Mato Yatsindiwe Iwabo

Peter Taarifa
3 Min Read
Cameroun yatsinze u Rwanda ibitego 3-0.

Ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 23 zikinira ikipe y’igihugu, Amavubi, zatsinzwe ibitego 3-0 na Cameroun nayo igizwe n’urwo rungano. Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo gushaka y’Igikombe cya Afurika 2027.

Uburebure n’ibigango by’abakinnyi b’ikipe ya Cameroun bwatumaga imipira miremire abakinnyi b’u Rwanda baganishaga mu izamu itangirwa itagera ku munyezamu.

Muri uyu mukino waraye ubereye kuri Kigali Pelé Stadium, Shingiro Honoré yabonye uburyo bwiza ku mupira yari ahawe na Uwineza Réné, ariko umupira awushyira hanze y’izamu.

Bidatinze cyane, Shingiro yasimbujwe Ingabire Christian.

Uko iminota yicumaga, Cameroun yihariye umupira, ikinira imipira myinshi mu gice cy’ikibuga cy’u Rwanda.

Iminota 45 y’igice cya mbere yagaragayemo ishyaka ku mpande zombi zitanguranwa igitego ariko birangira ntayigitsinze.

Ku munota wa 48, rutahizamu wa Cameroun, Mael Fernandez Monyebe yahushije igitego ku mupira waciye hejuru y’izamu rya Irankunda Moria.

Ku munota wa 54, Cameroun yakoze impinduka ishyiramo Rattensi Nko Ghangle na Konrad Nfaseu Sinyam, basimbura Ambroise Yahn Sanchez Owoundi Evouna na Joseph Clovis Akono Biwole.

Eric Nshimiyimana utoza ikipe y’igihugu cy’u Rwanda yakoze impinduka ku munota wa 62, akuramo Kayibanda Claude Smith asimburwa na Byiringiro Thierry, inshingano ze zikaba zari izo kwihutisha imipira igana imbere.

Ku munota wa 63, nibwo igitego cya mbere u Rwanda rwatsinzwe kinjiye gitsinzwe na kapiteni w’ikipe ya Cameroun, Fergani Patrick Edzimbii, ku mupira wari ucometswe na Mael Fernandez.

Cameroun igitsinda igitego, yahise itangira kwiharira umupira ariko u Rwanda rukomeza gusunika ngo rushake uko rwakwishyura igitego.

Ku munota wa 76, abasore ba Eric Nshimiyimana bashoboraga kubona igitego nyuma y’icyo Abdoul yari atsindishije umutwe ariko umusifuzi avuga ko umunyezamu wa Cameroun yakorewe ikosa.

Ku munota wa 80, Kanamugire Arsène yasimbuwe na Igiraneza Fabrice naho  Cameroun ikuramo Mael Fernandez asimbuzwa Serge Bengono.

U Rwanda rwakomeje gusunika rushaka kwishyura igitego ariko abanya-Cameroun bababera ibamba.

Ku munota wa 86, Rattensi Nko Ghangle yatsinze u Rwanda ikindi gitego ndetse haza kwinjira n’ikindi ku munota wa gatatu w’inyongera muri itanu yongeweho, cyatsinzwe na Fergani Patrick.

Iby’Amavubi y’ingimbi ku ngimbi za Cameroun birangira bityo ku mukino ubanza.

Umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa 17 Ugushyingo 2026 i Yaoundé muri Cameroun.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *