Museminari Marcel Muyango, umunyamakuru w’inararibonye, yatangaje ko yiyemeje kugira uruhare mu kuzana impinduka zifatika mu miyoborere n’iterambere ry’Akarere ka Nyagatare.
Agaragaza ko ubuyobozi bukwiye kurangwa no kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo.
Mu kiganiro yagiranye na Taarifa Rwanda, Museminari yavuze ko ubuyobozi atari umwanya wo kwishakira icyubahiro, ahubwo ari inshingano zo gukorera abaturage.
Ati: “Ubuyobozi ntibukorera icyubahiro, bukora kuko bufite inshingano. Sinzaba umuyobozi wicara mu biro gusa. Nzajya ngisha inama, numve abaturage kandi mbe hafi yabo.”
Museminari ufite imyaka 68 y’amavuko, arashaka gutorerwa kuba Umujyanama Rusange mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare.
Atuye mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Rwisirabo, mu Murenge wa Karangazi.
Nyagatare ni akarere gahana imbibi n’ibindi bihugu, kakaba karimo umwe mu mijyi yunganira Kigali kandi iri kwaguka vuba.
Kazwi cyane mu bworozi bw’amatungo ku bwinshi ndetse n’ubuhinzi bukoresha uburyo bwo kuhira imyaka.
Gushyigikira ubuhinzi n’ubworozi
Mu byo Museminari avuga ko azashyira imbere harimo guteza imbere ubuhinzi, abifashijwemo no gukangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga n’uburyo bugezweho mu buhinzi.
Yavuze ko hakenewe kongera ibikorwa byo kuhira imyaka, gutunganya umusaruro no gushakira abahinzi amasoko kugira ngo babone inyungu ihagije.
Ati: “Dukeneye ubuhinzi bugezweho. Dukeneye kuhira imyaka, gutunganya umusaruro no kubona amasoko kugira ngo umuhinzi yunguke. Umuhinzi akwiriye kuba umushoramari, aho kuba umukene.”
Mu byo yanditse muri gahunda ye y’ibikorwa, harimo ko azafasha abaturage kubona igishoro, amasoko n’andi mahirwe yo kwiteza imbere.
Yanasabye ko abahinzi bafashwa kubona inguzanyo muri banki, kugira ngo babashe gusarura imyaka yabo cyangwa guhangana n’ibibazo biterwa no gutinda kwishyurwa kw’amata baba bagejeje ku ikusanyirizo.
Urubyiruko n’abagore mu iterambere
Museminari avuga ko ateganya gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko n’abagore, abona ko ari ibyiciro bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere.
Ati: “Turashaka guhugura urubyiruko n’abagore. Urubyiruko ni rwo hazaza h’igihugu, ariko ni na rwo rufite uruhare runini mu bibera mu gihugu muri iki gihe. Abagore ni inkingi z’umuryango. Iyo umugore ahawe amahirwe, umuryango wose utera imbere.”
Kurwanya ruswa no kunoza serivisi
Ku bijyanye n’imiyoborere, Museminari avuga ko azashyigikira politiki yo kutihanganira ruswa, kunoza serivisi no guteza imbere imiyoborere irangwa n’ubunyangamugayo n’ubwisanzure mu gutanga amakuru.
Yavuze ko serivisi zigomba koroshywa kugira ngo abaturage bose bazibone ntawe uhejwe kubera kutagira abo aziranye na bo mu nzego z’ubuyobozi.
Mu bindi ashyize imbere harimo uburezi bufite ireme, ibigo nderabuzima bihagije, amazi meza, amashanyarazi n’imihanda myiza.
Yashimangiye ko ibyo atari impuhwe abayobozi bagirira abaturage, ahubwo ari uburenganzira bwabo.
Amahoro n’ubutabera nk’ishingiro ry’iterambere
Museminari yavuze ko iterambere rirambye ridashoboka hatari amahoro n’umutekano, kandi ko amahoro na yo adashobora kubaho hatari ubutabera, ukuri no kubahana.
Yavuze ko azashyigikira ibikorwa byo gukomeza kubaka ubumwe bw’abaturage no guteza imbere Nyagatare itavangura uwo ari we wese.

Yagize ati: “Nta terambere rishoboka hatari amahoro. Nta mahoro ashoboka hatari ubutabera, ukuri no kubahana. Tuzakomeza kubaka ubumwe, umuryango ku wundi, kugira ngo twubake Nyagatare ya buri wese.”
Museminari yahakanye ko ibyo yiyemeje ari amagambo yo kwiyamamaza gusa, ashimangira ko ari isezerano ryo gukora no gukorera abaturage aho kubabeshya cyangwa kubatererana.
Ati: “Ibi si amagambo yo kwiyamamaza gusa. Ni isezerano. Isezerano ryo gukora, kutabeshya abaturage no kutabatererana.”

