Amavubi Yanganyije Na Bénin Ku Mukino Yari Yitezweho Intsinzi

Amavubi yaraye aguye miswi na Bénin binganya igitego 1-1. Ni imikino igamije gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire. Abanyarwanda bifuzaga ko Amavubi atsinda Benin kuko mu mukino wa mbere bari banganyije.

Mbere y’uko uyu mukino w’Amavubi na Benin ubera mu Rwanda kuri State yitwa Pele Stadium, habanje kuvugwa byinshi birimo kuwuhindurira aho uzakinirwa.

Mbere wari bukinirwe i Huye  ariko uza kuhavanwa uzanwa kuri Kigali Péle Stadium.

Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatatu nibwo umusifuzi Omar Ortan ukomoka muri Somalia yatangije umukino.

- Kwmamaza -

Buri kipe yari ku gitutu cyo kubona amanota atatu ariko u Rwanda rwo rukaba rwifuzaga kuwutsinda kurusha Benin kubera ko rwari rwawakiriye kandi rusanzwe ruri imbere ya Benin kubera ko ari  urwa Gatatu mu itsinda, yo ikaba iya Kane.

Mu minota mike yakurikiye itangira ryawo, Kagere Meddie yateye shoti riremereye nyuma yo guhabwa umupira na Manzi Thierry ariko ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 17, Rafaël York nawe yahushije penaliti.

Hari nyuma y’uko Cedric Yannick akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 20, umunyezamu wAmavubi witwa Ntwari Fiacre yayarokoye  nyuma yo gukuramo umupira ukomeye w’umuterekano wari utewe na Ishola Junior.

Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagitangiranye impinduka, Rubanguka Steve asimburwa na Djihad Bizimana.

Ku munota wa 58 u Rwanda rwatsinze igitego cya mbere  ku burangare bw’ubwugarizi maze Joel Harold ararutsinda.

Ku munota wa 65, umutoza Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka ebyiri, Serumogo Ali na Rafael York bavamo basimburwa na Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Ku munota wa 70 Amavubi yishyuye  igitego gitsinzwe na Manzi Thierry akoresheje umutwe.

Byari biturutse ku  mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhire Kevin maze Meddie Kagere awuha Manzi n’umutwe ahita ashyira mu izamu.

Ku munota wa 78, Ally Niyonzima nawe yasimbuye Muhozi Fred.

Mugisha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 82 ariko umunyezamu awushyira muri koruneri.

Umukino warangiye ari 1-1.

Mu itsinda L ibi bihugu biherereyemo, Senegal yamaze kubona itike ya mbere n’amanota 12, Mozambique ifite amanota ane, Amavubi atatu n’aho Bénin ikagira abiri.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version