Arabie Saoudite Igiye Kubaka Mu Bushinwa Uruganda Rutunganya Petelori

Ubuyobozi bwa Arabie Saoudite bwatangaje ko bwamaze gusinyana amasezerano n’u Bushinwa ko Ryad izubaka mu Bushinwa uruganda rutunganya Petelori  n’ibiyikomokaho. Ruzaba rufite agaciro ka Miliyari $12,2.

Abakurikiranira hafi umubano hagati y’Amerika na Arabie Saoudite bavuga ko umubano iki gihugu gifitanya n’u Bushinwa uri kurakaza ubutegetsi bwa Biden.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’i Washington buri kubigendamo gahoro kugira ngo butarakaza inshuti yabwo y’amagara ari bwo bwami bwa Arabie Saoudite.

I Beijing bo ibyishimo ni byinshi kubera ko gukorana na Arabie Saoudite kandi isanzwe ari n’inshuti ya Amerika ari intsinzi kuri bo.

Bavuga ko iyo Riyadh ishoye i Beijing biba ari intsinzi kuko byerekana mukeba ko bamutanze umuhigo.

Hagati aho, u Bushinwa buherutse kwinjiza ikindi gitego mu izamu ry’Amerika ubwo bwabaga umuhuza hagati ya Arabie Saoudite na Iran.

Ibi bihugu ni byo bya mbere bikomeye muri Islam y’aba Shia cyangwa y’aba Suni.

Perezoda Xi niwe wahuje ibi bihugu byombi bisanzwe bidacana uwaka kubera imyizerere ya kidini ihabanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version