Amavubi Yazamutse Ku Rutonde Rwa FIFA

Amavubi yazamutse ho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA. Ni umwanya wazamutse nyuma kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti rwakinnye muri Werurwe, 2024.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane taliki 04, Mata, 2024.

Ikipe y’Igihugu yazamutseho imyanya ibiri kuko yaje ku mwanya wa 131 n’amanota 1112.44 mu gihe ku rutonde ruheruka gusohoka tariki 15,  Gashyantare,  2024 Amavubi yari yaje ku mwanya wa 133 n’amanota 1170.04.

Muri Werurwe, Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti, atsinda umwe anganya undi.

- Advertisement -

Uwo banganyije ni uwo bakinnye na Botswana taliki 02, Werurwe, 2024, undi bawutsinda Madagascar ibitego 2-0, ho hari taliki 25, Werurwe, 2024.

Ku rwego rw’isi Argentina ni iyo ya mbere, u Bufaransa ni ubwa kabiri, hagakurikiraho u Bubiligi, u Bwongereza, Brésil, Portugal , u Buholandi, Espagne, u Butaliyani na Croatia.

Igihugu cya mbere muri Afurika ni Maroc, igakurikirwa na Senegal, Nigeria, Misiri, Côte d’Ivoire, Tunisia, Algeria, Mali, Cameroon na Afurika y’Epfo.

Igihugu cyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo cyaje ku mwanya w’imbere ni DRC iri ku mwanya wa 63, Uganda ikaba ku mwanya wa 92, Kenya ikaza ku mwanya wa 107, Tanzania ikaza ku mwanya wa 119 naho Uburundi bukaza kuwa 140.

Ibindi bihugu byazamuye urwego ni Indonésie yazamutse ho imyanya umunani(8) ndetse aba ari na cyo gihugu cyazamutseho amanota menshi (30.04), na ho Vietnam isubira inyuma ho imyanya myinshi (10), itakaza amanota (30.04).

Hagati aho Amavubi ari kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka tike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Icyakora Bénin iherutse gutangaza ko itazakirira Amavubi iwayo.

Hari amakuru avuga ko uwo mukino ushobora kuzabera muri Côte d’Ivoire .

U Rwanda ruracyayoboye itsinda C n’amanota ane, nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri rwatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 n’uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0, iyi mikino ikaba  yombi yabereye i Huye mu Ugushyingo 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version