Amavubi Yijajaye Atsinda Benin

Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru by’umwihariko n’abakunda igihugu cyabo muri rusange baraye bishimiye ko Amavubi yijajaye atsindira Benin kuri Stade Amahoro ibitego 2-1.

U Rwanda na Benin bisanzwe biri mu itsinda rya D mu makipe ari guhatanira kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizaba mu mwaka wa 2025.

Amavubi yari agambiriye gutsindira mu gihugu cyayo kuko aho aherukira gukina na Benin yayatsinze ibitego 3-0, hari mu mukino wahurije amakipe yombi muri Côte D’Ivoire mu cyumweru gishize.

Gutsinda uyu mukino byatumye  icyizere cyo kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kigaruka.

Abakinnyi b’Amavubi batangiye basatira cyane ndetse ku munota wa mbere Samuel Gueulette yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert wari uhagaze wenyine mu rubuga rw’amahina, ariko awutera hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Benin ifite igitego kimwe ku busa bw’amavubi.

Mu gice cya kabiri kigitangira Bénin yaremye uburyo bwiza ku munota wa gatatu w’umukino,  umupira Sessi D’Almedia yari ahaye Hassane Imourane awuta kure.

Ku munota wa 43 w’umukino, Omborenga Fitina yatakaje umupira ku ruhande rw’iburyo, maze Imourane Hassane awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Andreas Hountondji ahagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi.

Mu gice cya kabiri kandi Ruboneka Jean Bosco umeze iminsi akina ku ruhande mu ikipe ya APR FC yasimbuye Kwizera Jojea.

Amavubi yakinnye neza ahererekanya ariko gutsinda bibanza kuyagora.

Nko ku munota wa 56, Mugisha Gilbert bita Barafinda yakorewe ikosa ku ruhande rw’ibumoso hafi y’urubuga rw’amahina, coup franc yari ibonetse ipfushwa ubusa.

Mu minota yakurikiyeho, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yarushijeho kotsa igitutu izamu rya Bénin, ndetse biza kurangira bibyaye igitego cyatsinzwe na rutahizamu Nshuti Innocent.

Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 70  bivuye ku mupira mwiza Bizimana Djihad yashiburiye Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, na we awuhinduye imbere y’izamu usanga Nshuti ahagaze neza ahita agombora.

Ibyishimo by’abafana b’Amavubi batari benshi muri Stade Amahoro, byaje kwikuba kabiri nyuma y’iminota itanu ubwo Amavubi yabonaga igitego cya kabiri.

Cyatsinzwe binyuze kuri penaliti yatewe na Kapiteni Bizimana Djihad  ku ikosa yari akorewe.

Mu minota 10 ya nyuma ngo umukino ugere ku musozo, Djihad wari umaze gutsinda igitego cy’intsinzi yasimbuwe na Rubanguka Steve mu kurushaho kurinda ibyagezweho.

Bari ku munota wa mbere muri ine  y’inyongera yongewe kuri 90, Bénin yari ibonye igitego ku buryo bwiza yari iremye, bateye mu izamu, Mutsinzi Ange  awushyira hanze.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1 yiyunga n’abafana.

N’ubwo umukino wa Nigeria na Libya wasubitswe bitewe n’ibibazo byawubanjirije, Super Eagles iracyayoboye itsinda n’amanota arindwi, Bénin igakurikira n’amanota atandatu, u Rwanda rukaba urwa gatatu n’amanota atanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version