Yishimira Ko Nyuma Yo Kuba Impunzi Ubu Ari Ingabo Y’Amerika

Ku rukuta rwe rwa X, Justin Bitana Munyazesa arishimira imyaka itandatu ishize abaye umusirikare w’Amerika.

Avuga ko muri icyo gihe cyose yakoze uko ashoboye aba umusirikare mwiza warahiriye kurinda igihugu cya mbere gikomeye ku isi.

Bitana avuga ko urugendo rwe kugira ngo agere ku byo yagezeho muri iki gihe rwabaye rurerure.

Mu myaka y’ubuto bwe, Bitana yabaye impunzi akurira muri ubwo buzima.

Ntasobanura neza aho yahungiye ariko yemeza ko kuva mu buzima bw’ubuhunzi ukemererwa kujya mu ngabo z’Amerika ukaba Officer ari urugendo atari yiteze akiri muto ariko rwamuhinduriye byinshi mu buzima bwe.

Ati: “ Uru rugendo rwabaye rurerure ariko nanone rwahinduye byinshi mu buzima bwanjye. Imyaka ibaye itandatu mbaye umusirikare w’Amerika kandi ni iby’agaciro kuri njye”.

Justin Bitana Munyazesa ashimira bagenzi be mu ngabo z’Amerika bafatanya mu kazi akavuga ko bamubereye indahemuka mu rugendo rwe rw’akazi, akemeza ko azakomerazanya nabo mu kurinda Amerika n’inyungu zayo aho ariho hose ku isi.

Bitana yinjiye mu ngabo z’Amerika taliki 15, Ukwakira, 2018, kuri uyu wa Kabiri ku italiki nk’iyi akaba yajuje imyaka itandatu muri aka kazi.

Uyu musirikare aherutse mu Rwanda atembera mu Burengerazuba bw’u Rwanda aciye muri Pariki ya Nyungwe, atangarira kandi ashima uko umuhanda waho usa neza.

Yanashimye ko iri shyamba ririnzwe n’ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga kandi ubudasiba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version