Bigenda Bite Ngo Ikirere Gishyuhe Gihindure N’Imikorere?

Isi niwo mubumbe wonyine uriho ubuzima. Icyakora abantu bari kuwutwika babishaka

Kuva isi yabaho( bavuga ko hashinze imyaka miliyoni 485) ntiyigeze igira ubushyuhe nk’ubwo ifite muri iki gihe. Ndetse abahanga bavuga ko mu myaka yose imaze, umwaka wa 2023 ari wo yashyushye kurusha indi.

Abo bahanga bavuga ko kuva inganda zatangira kubaho ku isi mucyo bise Révolution Industrielle ubushyuhe bw’isi bumaze kuzamukaho degree celsius 1.

Ubyumvise wavuga ko atari ubushyuhe bwinshi ariko abahanga bo siko babibona!

Bemeza ko ubwo ari ubushyuhe bwinshi kuko nubwo ari degree Celsius imwe, yatumye imigwire y’imvura ihinduka, ahari hasanzwe hahehereye harakakara kugeza n’ubwo hahindutse ubutayu.

- Kwmamaza -

Amazi y’inyanja yarazamutse bitewe nuko ibibuye by’urubura biba ku mpera z’isi byayenze, amazi ashokera mu Nyanja bituma yiyongera cyane.

Igiteye abahanga inkeke ni uko umwaka wa 2023 ari wo wagaragayemo ubushyuhe bukabije kurusha indi 10 yawubanjirije.

Ni ikimenyetso cy’uko indi izawukurikira ‘ishobora’ kuzashyuha kurushaho.

Mu mvugo y’abahanga mu bumenyi bw’ikirere hakunze kugarukwaho imvugo ebyiri bamwe bitiranya: Imihagurikire y’ibihe no gushyuha kw’ikirere.

Gushyuha kw’ikirere niko kwateye imihindagurikire y’ibihe.

Nicyo gisobanuro cyabyo mu magambo avunaguye.

Aho inganda zitangiriye kwiyongera ku isi, zatumye imyuka yiganjemo ikinyabutabire cya Carbon Dioxide ijya mu kirere ku bwinshi, bigira ingaruka.

Izo ngaruka zirimo gutuma imigwire y’imvura ihinduka, hamwe ikagwa ari nyinshi cyane mu gihe ahandi ari ntayo mu buryo bugaragara.

Kubera ko imvura iba yabuze, bituma hakakara hagahinduka ubutayu, inyamaswa zikahahunga, ibiti birahacika, amazi agakama, ibyinshi mu byahoze bihaba bigahinduka.

Si ubutayu gusa bwahadutse ahubwo, ku rundi ruhande, hari ibice byibasiwe n’imvura nyinshi bitera imyuzure, inkangu ndetse naza serwakira za karundura zisiga zishegesha benshi.

Iherutse muri Amerika ni iyiswe Milton yashegeshe abo muri Leta ya Florida muri Amerika.

Bigenda bite ngo ikirere gishyuhe?

Iyo imyotsi yuzuyemo ibinyabutabire bya carbon n’ibindi iyo bigiye mu kirere bihindura imikorere y’imyuka yari isanzwe ikirimo, bigatuma imirasire isanzwe igera ku isi yiyongera mu bwinshi no mu bukana.

Ubushyuhe akenshi buva ku ngingo y’uko ikirere kiba cyuzuyemo ibyo byuka bishyushye bigatuma bidakwira henshi mu kirere ahubwo bikurundira hejuru y’isi bigatuma ishyuha cyane.

Ushatse wabigereranya n’umuntu wicaye munsi y’itara rishyushye  mu cyumba kitarimo amahumbezi ahagije!

Ubwo bushyuhe rero nibwo butuma imikorere y’uburyo ibihe bisanzwe biranga isi ihindagurika, impeshyi ikaba ndende ndetse n’itumba rikaba rito ariko ririmo imvura nyinshi cyane kandi [byombi] bironona.

Carbon dioxide ni icyo kinyabutabire abahanga bashinja kuba intandaro y’uru rusobe rw’ibibazo.

Uyu mwuka ukomoka ku bikomoka kuri petelori, gazi n’amakara bacukura mu kuzimu bakayatwika ngo avemo ibintu bikoresha imashini zimwe na zimwe.

Indi mpamvu abahanga bemeza ko itera gushyuha kw’ikirere ni ugutema amashyamba abantu bashaka imbaho, amasambu n’urwuri.

Methane nayo ni gazi bashyira mu majwi mu guteza icyo kibazo kuko ibifitemo uruhare rungana na 16% by’ibyuka byose butuma ikirere gishyuha.

Twababwiye ko ibyo byose bigira ingaruka zirimo imihindagurikire y’imikoranire mu binyabutabire bigize imiyaga bigatuma isi ishyuha kandi n’imiyaga yari isanzwe ikorana neza igahinduka za sekwakira za kabutindi zikukumba byose.

Muri uko gukukumba byose, izo sekwakira zizana ibicu birimo imvura karundura itera imyuzure ikomeye.

Aho bitagenze bityo, haba imiyaga yumagaye ituma ikirere kitabonekamo imvura bigatuma ubutaka bw’aho hantu buba ubutayu gahoro gahoro.

Iyo hatabayeho gutabara ngo ibyo bice biterweho ibiti byihanganira ubushyuhe( nk’uko byagenze mu Bugesera) aho hantu haratinda hakazaba ubutayu.

Ibyo byose bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima( inyamaswa, abantu, n’ibimera) ku buryo bimwe biri hafi gucika ku isi.

Izindi nazo ziri mu nzira yo gucika burundu.

Amashyamba manini hirya no hino ku isi nayo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko yagezweho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abantu, mu buhanga bwabo, bari gukora uko bashoboye ngo bahagarike ingaruka z’uko gushyuha.

Babikora banyuze mu gutera ibiti aho byacitse, gukora ikoranabuhanga ritwara ibinyabiziga n’indege hadakoreshejwe ibikomoka kuri petelori ndetse no kureba uko ibinyabuzima byari biri gucika ku isi byasigasirwa.

Ni umuhati bashyiraho ariko utazabura guhura na birantega kubera inyota y’ifaranga ituma inyungu z’ubukungu n’ubucuruzi zimirizwa imbere kurusha kurinda umugabane rukumbi inyokomuntu ituye ho ari wo ISI.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version