Amavuta Yangiza Uruhu Akomeje Kwinjira Mu Rwanda

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu(Revenue Protection Unit) ryafatiye mu Murenge wa Gikondo abacuruzi bacuruzaga amavuta yo kwisiga arimo ikinyabutabire kitwa Hydroquinone kizwiho kwangiza uruhu. Babafatanye amavuta afite 2.3% bya Hydroquinon kandi hemewe afite 0.3% byayo.

Umwe mu bacuruzi bafashwe witwa Munyantore avuga ko yaranguye ariya mavuta n’abantu bayatemberezaga mu bikapu, ariko atazi ko atemewe.

Yabwiye itangazamakuru ko yamenye ko ariya mavuta atemewe ari uko abonye abandi bacuruzi bayafatanywe  bacishijwe kuri televiziyo.

Ati: “ Njye nayaranguye n’abantu bayazengurukanaga mu bikapu barayangurisha ariko ubu nabonye ko ibyo nakoze ari ibyaha kandi rwose sinzabyongera.”

- Advertisement -

Avuga ko icupa ririni yarigurishaga Frw 3.000 n’aho icupa rito akarigurisha Frw 1.500.

Lazare Ntirenganya ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’iby’imiti, FDA, avuga ko ubusanzwe ikinyabutabire cya hydroquinone kiri mu mavuta kiba kitagomba kurenga 0.3% by’ibindi biyagize.

Rimwe mu macupa y’amavuta yafashe akereka abanyamakuru yari arimo kiriya kinyabutabire kingana na 2.3% by’ibindi biyagize.

Ntirenganya avuga ko iyo kiriya kinyabutabire gikoreshejwe ku mubiri cyangiza igice cy’uruhu rwawo kitwa epidèrme, iki kikaba kibitse ikinyabutabire karemano kitwa mélanine gishinzwe guha uruhu ibara ryirabura.

Iyo Mélanine ihagije mu ruhu, rurirabura bikarinda ko imirasire ikaze y’izuba irwangiza.

Kubera ko Hydroquinone igira uruhare mu kwangiza Mélanine bituma imirasire y’izuba ipfumura uruhu igatuma rurwara cancer bita Mélanome.

Polisi yemeza ko ariya mavuta aturuka hanze y’u Rwanda kandi ko itazahwema kurwanya abayafata.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aburira abantu bashakira inyungu mu gucuruza ibintu byangiza ubuzima bw’abaturage ko bagombye kubireka bitaba ibyo bakazabihanirwa.

Yagize ati: “ Inama ikomeye dutanga ni uko abantu bagomba kureka gucuruza ibintu bazi neza ko bitemewe n’amategeko. Tuzakomeza kubafata kugira ngo n’abandi babicuruza babicikeho.”

Polisi isaba abacuruzi kwirinda ubucuruzi bubazanira inyungu ariko bugahombya Leta kuko iyo bungutse Leta igahomba, bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bafatwa bagakurikiranwa mu mategeko.

CP John Bosco Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version