Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amavuta Yangiza Uruhu Akomeje Kwinjira Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Amavuta Yangiza Uruhu Akomeje Kwinjira Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 March 2021 3:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu(Revenue Protection Unit) ryafatiye mu Murenge wa Gikondo abacuruzi bacuruzaga amavuta yo kwisiga arimo ikinyabutabire kitwa Hydroquinone kizwiho kwangiza uruhu. Babafatanye amavuta afite 2.3% bya Hydroquinon kandi hemewe afite 0.3% byayo.

Umwe mu bacuruzi bafashwe witwa Munyantore avuga ko yaranguye ariya mavuta n’abantu bayatemberezaga mu bikapu, ariko atazi ko atemewe.

Yabwiye itangazamakuru ko yamenye ko ariya mavuta atemewe ari uko abonye abandi bacuruzi bayafatanywe  bacishijwe kuri televiziyo.

Ati: “ Njye nayaranguye n’abantu bayazengurukanaga mu bikapu barayangurisha ariko ubu nabonye ko ibyo nakoze ari ibyaha kandi rwose sinzabyongera.”

Avuga ko icupa ririni yarigurishaga Frw 3.000 n’aho icupa rito akarigurisha Frw 1.500.

Lazare Ntirenganya ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’iby’imiti, FDA, avuga ko ubusanzwe ikinyabutabire cya hydroquinone kiri mu mavuta kiba kitagomba kurenga 0.3% by’ibindi biyagize.

Rimwe mu macupa y’amavuta yafashe akereka abanyamakuru yari arimo kiriya kinyabutabire kingana na 2.3% by’ibindi biyagize.

Ntirenganya avuga ko iyo kiriya kinyabutabire gikoreshejwe ku mubiri cyangiza igice cy’uruhu rwawo kitwa epidèrme, iki kikaba kibitse ikinyabutabire karemano kitwa mélanine gishinzwe guha uruhu ibara ryirabura.

Iyo Mélanine ihagije mu ruhu, rurirabura bikarinda ko imirasire ikaze y’izuba irwangiza.

Kubera ko Hydroquinone igira uruhare mu kwangiza Mélanine bituma imirasire y’izuba ipfumura uruhu igatuma rurwara cancer bita Mélanome.

Polisi yemeza ko ariya mavuta aturuka hanze y’u Rwanda kandi ko itazahwema kurwanya abayafata.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aburira abantu bashakira inyungu mu gucuruza ibintu byangiza ubuzima bw’abaturage ko bagombye kubireka bitaba ibyo bakazabihanirwa.

Yagize ati: “ Inama ikomeye dutanga ni uko abantu bagomba kureka gucuruza ibintu bazi neza ko bitemewe n’amategeko. Tuzakomeza kubafata kugira ngo n’abandi babicuruza babicikeho.”

Polisi isaba abacuruzi kwirinda ubucuruzi bubazanira inyungu ariko bugahombya Leta kuko iyo bungutse Leta igahomba, bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bafatwa bagakurikiranwa mu mategeko.

CP John Bosco Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru
TAGGED:AmavutafeaturedRwandaUruhu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akarere Ka Bugesera Kose Kabuze Amazi
Next Article RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?