RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa

Senior Superintendent of Prisons Pelly Uwera Gakwaya, Umuvugizi wa RCS

Nyuma y’Inkuru Taarifa yanditse kuri uyu wa Mbere tariki 01, Werurwe, 2021 ivuga ko mugororwa warasiwe kuri Gereza ya Rusizi agapfa, ariko RCS ikaba yari yirinze kugira byinshi ibitangazaho, uru rwego rwatangaje ko iriya mfungwa yarashwe kuko yanze kumva ibyo yasabwe n’umucungagereza.

Taarifa yari yamenye ko uriya mugororwa yitwa Daniel( uyu munsi nibwo RCS yatangaje ko yitwa Masengesho) yarashwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize.

Tugenekereje mu Kinyarwanda, Tweet ya RCS igira iti: “ Kuri Gereza ya Rusizi, hari umugororwa witwa Masengesho Daniel wagerageje gucika mu ijoro, asabwe guhagarara aranga ahubwo ahangana n’umucungagereza, aza kuraswa bimuviramo urupfu.”

Gereza ya Rusizi aho uriya mugororwa yabaga yubatswe mu Murenge wa Kamembe hafi y’Ibiro by’Akarere ahitwa ku ‘KACYANGUGU.’

- Advertisement -

Daniel yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine.

Ubwo twandikaga inkuru ya mbere, twari tugitegereje icyo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Senior Superintendent of Prisons(SSP) Pelly Uwera Gakwaya adutangariza ku cyatumye iriya mfungwa iraswa, ndetse niba nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo ifatwe itarashwe ngo ipfe.

At Rusizi Prison, a detainee named Masengesho Daniel attempted to escape at night, unfortunately the deceased resisted to the Prison guards on duty and this prompted his shooting resulting into his death.— RCS Rwanda (@RCS_Rwanda) March 2, 2021

Perezida Kagame yigeze gusaba inzego z’umutekano kutarasa abaturage…

Umwe mu baturage batanze ibibazo ubwo Perezida Kagame yahaga Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ikiganiro, yamubajije icyo avuga ku nzego z’umutekano[icyo gihe havuzwe Polisi by’umwihariko] zirasa abaturage bagapfa.

Iki kiganiro cyatambutse tariki 06, Nzeri, 2020.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kuba zafata uwo ari we wese zikurikiranye ho icyaha runaka bitabaye ngombwa ko araswa.

Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zatojwe bihagije k’uburyo zishobora gufata uwo ari we wese niyo yaba ari ruharwa(hardcore criminals) bitabaye ngombwa ko araswa.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari bamuteze amatwi ko abarasa abantu babikora ku giti cyabo, ko bitakwitirirwa urwego runaka kuko rutaba ari rwo rwabimutumye, cyangwa ngo bibe ari igikorwa gisanzwe kimenyerewe.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame natwe buratureba

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa  CG George Rwigamba yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ubutumwa Perezida Kagame yahaye Polisi bwo kutarasa abantu nabo bubareba[abo muri RCS].

Icyo gihe yagize ati: “ Inama za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nizo  kandi ni nziza. Rwose zadufasha cyane ariko nakubwira ko umuntu araswa biturutse ku mimerere[circumstances] yashatse gutorokamo.”

CG Rwigamba yavuze ko hari abagororwa baba bumva ko aho bari atari ho bari bakwiye kuba bari, ahubwo ko ibyiza ari uko batoroka.

Yavuze ko iyo bibaye ngombwa ko umugororwa araswa, biba akaraswa, rimwe na rimwe ntapfe kandi nawe yemera ko bibabaza umuryango w’uwarashwe ariko akavuga ko hari igihe biba ngombwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version