Kagame Yashimye Abikorera Ku Nkunga Bamuteye Mu Kwiyamamaza

Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yaraye ashimiye ku mugaragaro abantu bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora harimo n’urwego rw’abikorera ku giti cyabo.

Yashimiye kandi n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoranye nawe umunsi ku wundi kugeza ibyumweru bitatu yamaze yiyamamaza birangiye kandi akabikuramo intsinzi.

Agaruka ku rwego rw’abikorera ku giti cyabo, Kagame yashimye ko umusanzu wabo watumye n’abaturage bazaga kumva aho yiyamamaza babona amazi yo kunywa.

Perezida watowe Paul Kagame kandi yashimye n’umuryango we, avuga ko wamubereye akabando yicumbye kugeza amatora arangiye.

Ashima kandi n’abashinzwe umutkeno uko babyitwayemo, akavuga ko akazi kabo ari akazi bumva neza, akungamo ko bo ahora abashimira.

Ati: “ Ndabashimira ko barinda umutekano bakawurindira n’inshuti z’u Rwanda, abo turabamenyereye kandi ntacyo twababurana”.

Kagame kandi yashimiye n’abahanzi kandi buri wese amusaba kuza akamusuhuza amukoze mu ntoki.

Bose uko bakabaye yababwiye ati: ‘ Mwarakoze cyane’.

Yongeye kubwira abanyamuryango ba FPR ko ibiri imbere byo gukora ari byinshi kandi ko ku bufatanye nabo bizashoboka.

Avuga ko ibibi u Rwanda rwaciyemo bihora bigaruka mu mitwe y’abaturage barwo bityo ko bitazasubira.

Kagame kandi ashima ko urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe rwatangiye kwigana imico y’abantu bakuru barubyaye kandi ngo ibi ni ibintu bizakomeza kuranga Abanyarwanda.

Yavuze kandi ko Abanyarwanda iyo babaniwe neza n’inshuti zabo batajya bazitenguha.

Ku ruhande rw’abanzi b’u Rwanda, Kagame avuga ko nabo iyo batemeye kubanira neza Abanyarwanda, nabo babereka ko burya nabo bazi kwanga.

Yaburiye abanzi b’u Rwanda ko iyo bakomeje kwigira abanzi barwo, birangira koko babaye abanzi barwo kandi narwo rukabanga bakabibona.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version