Ambasaderi Mushya W’u Bwongereza Mu Rwanda Yatangiye Akazi

Ku munsi wa mbere atangiye akazi ko guhagararira u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yatangarije kuri Twitter ko yishimiye ikirere cy’u Rwanda kandi ko n’ubwo bitoroshye gutembera kubera Guma mu Rugo, ariko yizeye ko azatembera igihe nikigera akareba ibyiza byarwo.

Yanditse ati: “ Ku munsi wa mbere mu kazi kanjye mu Rwanda, nishimiye ikirere cy’inaha. N’ubwo ntashobora gutembere ngo ndebe uko hirya no hino hameze, ariko ndizera ko ibintu nibisubira mu buryo nzatembera nkareba Kigali n’u Rwanda muri rusange.”

Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda muri iki gihe

Avuga ko akayaga gahuha mu busitani bw’iwe kamwumvishije ko ikirere cy’i Kigali kigomba kuba ari kiza ndetse ngo n’icyayi yasomeye mu mbuga ye ‘nacyo ntacyo gitwaye!

Ku wa Gatatu tariki 02, Kamena, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame  yakiriye uwari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, wari uje kumusezera kuko manda ye yari irangiye.

- Advertisement -

Yari  manda  y’imyaka itatu y’ubutumwa yari afite muri iki gihugu.

Lomas yagizwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda anashinzwe u Burundi nubwo yari afite ibiro i Kigali, mu Ugushyingo 2017.

Yaje mu Rwanda gusimbura William Gelling OBE. Mbere Lomas  yari Ambasaderi muri Namibia kuva muri Nzeri 2015.

U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda.

Hagati y’umwaka wa 2018/19 inkunga yabwo yari miliyoni £57, mu wa 2019/2020 iba miliyoni £54. Yanyuzwaga mu Kigega Mpuzamahanga cy’Abongerza gishinzwe  Iterambere, DFID, muri Nzeri 2020 cyahujwe n’Ibiro Bishinzwe Ububanyi n’Amahanga na Commonwealth, FCO.

Daair aje asimbuye Lomas wakoranye n’u Rwanda mu gutegura Inama y’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena ariko yongera gusubikwa.

Joanne Lomas wacyuye igihe mu guhagararira u Bwongereza mu Rwanda

Yasubitswe inshuro ebyiri  kubera ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.

Kuva muri Mutarama 2021, u Bwongereza bwashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abantu babiturutsemo batemerewe kwinjira ku butaka bwabwo, kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije.

Mu mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza haherutse kuzamo agatotsi kubera ko u Rwanda ruvuga ko u Bwongereza budashyira  imbaraga mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihisheyo.

Abo barimo Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata, 2021.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yanavuze ko n’ubwo hemejwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibihugu byakomeje gutsimbarara bishaka ko iba Jenoside yo mu Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kunenga ibihugu bitemera ko Jenoside yakozwe mu Rwanda ari IMWE: Ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi

Ibihugu byavuzwe muri ibyo bikorwa ni u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Daair abaye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda nyuma yo kuba Umuyobozi wa DFID ishami ry’u Burayi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version