Uyobora Ishyaka Ritavuga Rumwe Na Leta Ya Tanzania Yatawe Muri Yombi

Muri Tanzania, Umuyobozi w’Ishyaka riruta ayandi atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa CHADEMA yatawe muri yombi na Polisi mu gihe yiteguraga guha ikiganiro abanyamakuru.

Cyari ikiganiro cyo kubabwira ibyifuzo bya ririya shyaka by’uko hari ingingo z’Itegeko nshinga zagombye guhindurwa.

Bwana Freeman Mbowe yafunganywe n’abandi barwanashyaka 10 mubo bari bari kumwe mbere y’uko ikiganiro n’itangazamakuru gitangira.

Bafatiwe mu mujyi wa Mwanza.

- Advertisement -

Itangazo ryasohowe n’abatavuga rumwe na Leta ya Tanzania ryamagaye ifatwa n’ifungwa rya bariya bagabo, rivuga ko ‘ubutegetsi bw’igitugu bwa Magufuli bwakomereje mu bwa Suluhu’.

Freeman Mbowe

Abo muri ririya shyaka bavuga ko ikibabaje kurusha ho ari uko nta makuru y’aho umuyobozi waryo Bwana Freeman Mbowe aherereye bafite.

Riragira riti: “ Turasaba Polisi kutumenyesha aho umuyobozi w’ishyaka ryacu aherereye.”

The East African yanditse ko hari Abanyatanzania bavuga ko ibyo Polisi iri gukora muri iki gihe bisa n’ibiri kubwira abaturage gusubiza amerwe mu isaho, bakumva ko ibyo kwishyira bakizana bari bizeye mu butegetsi bwa Suluhu Samia Hassan bagomba kuba babyibagiwe.

Ngo Suluhu yaje gukomeza Politiki ya Magufuli.

Mbere y’uko Mbowe afungwa, yari yatangaje ko azahuriza hamwe abayoboke b’ishyaka rye, bakaganira uburyo bwo gushyiraho ubukangurambaga bwo gusaba ko hagira ingingo z’Itegeko nshinga zihindurwa.

Bamwe bavuga ko Politiki ya Magufuli yakomejwe na Samia Suluhu wahoze umwungirije

Leta yo ivuga ko ibyo abo muri CHADEMA bashakaga gukora bidakwiye muri iki gihe igihugu gihanganye n’icyorezo COVID-19.

Bisa n’aho Tanzania yahagurukiye guhangana na COVID-19 muri ibi bihe nyuma y’uko yari imaze iminsi ivugwaho kudaha uburemere kiriya cyorezo cyahitanye benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version