Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi W’ U Bwongereza Yatangajwe N’Ubwiza Bwa Nyandungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ambasaderi W’ U Bwongereza Yatangajwe N’Ubwiza Bwa Nyandungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2021 5:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yazengurutsaga ubusitani bw’i Nyandungu  Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Bwana Omar Daair yavuze ko yatangajwe n’uburyo hariya hatunganyijwe.

Ambasaderi Daair yari ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi banyacyubahiro bo muri Ambasade n’abo muri Minisiteri.

Kuri Twitter, Ambasaderi Daair yasabye buri wese uzasura u Rwanda atazataha adasuye Nyandungu Eco-Park.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mbere gato y’uko igera mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair yari yavuze ko iriya igaragaza umurunga uhuza ibihugu bigize Umuryango mugari wa Commonwealth.

Daair yavuze ko yishimiye ko iriya nkoni isanze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kandi ngo birashimishije mu gihe ibihugu bigize uriya muryango byitegura kuzitabira imikino izabera i Birmingham  mu mikino ya Commonwealth izaba mu mwaka wa 2022.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza izava mu Rwanda tariki 12, Ugushyingo, 2021.

Ambasaderi Daair yavuze ko imikino ya 2022 ari uburyo bwiza bwo guhuza abaturage ba Commonwealth.

Yavuze kandi ko ari byiza ko iriya mikino izaba mu mwaka n’u Rwanda ruzaba rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth.

- Advertisement -

Inkoni y’umwamikazi i Nyandungu mu mafoto:

Basuye ubusitani burimo ibyatsi bwifashishwa mu buvuzi bwa gakondo
Hari n’abanyeshuri baje kureba uko hariya hantu hateye no kwakira inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kureba uko hariya hantu hasa no kureba inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza
Haratuje kandi harahehereye
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza ubwo yatemberezwa i Nyandungu
Abantu bari baherekeje iriya nkongi
Koko habereye ijisho

 

TAGGED:AmbasaderiBwongerezafeaturedNyandungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa BK Dr Diane Karusisi Yahawe Igihembo Cy’Indashyikirwa
Next Article Jeannette Kagame Yasabye Abakobwa Kujya Mu Masomo Iterambere Ryubakiyeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?