Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ifoto yerekana icyumba abagize Akanama gashinzwe amahoro ku isi bateraniramo.Ifoto: National Security Archives.

Mu gusesengura neza ibikubiye muri raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’abibumbye yiswe S/2025/858, ubona ko hari ahantu, mu buryo bufatika, Leta ya Kinshasa igaragaza imikoranire na FDLR, ariko mu ruhame ikabihakana.

Ibihakana ivuga ko ishaka ko amahoro mu Karere DRC n’u Rwanda biherereyemo.

Raporo y’izi mpuguke igaragaza ibyo yagezeho kugera mu Ugushyingo 2025 muri byo ikerekana  ko Guverinoma ya Kinshasa itangaza k’umugaragaro ko yiyemeje amahoro mu Karere ariko, ku rundi ruhande, igakomeza gukorana n’uriya mutwe ugizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Kuri iyi ngingo, ibyo abo bahanga babonye bihuza n’ibyo u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruvuga by’uko FDLR ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ko ibyo biruha uburenganzira bwo kwirinda rwanga ko abo muri uwo mutwe wazagaruka kurangiza ibyo wasize.

Raporo ya UN  igaragaza ko nubwo hari amasezerano menshi yakozwe ku rwego rw’Akarere hakaba n’andi ari ku rwego mpuzamahanga, DRC  itarafata ingamba zihamye zo gusenya uwo mutwe mu buryo bwa burundu.

Igaragaza kandi ko hari itandukaniro rinini hagati y’ibivugwa na Leta ya DRC ku mugaragaro n’ibikorwa ku rugamba.

Yanditswemo ko kuva aho FARDC itangarije ku mugaragaro umugambi wo kurwanya FDLR, abayobozi bakuru mu gisirikare no muri Leta bakomeje guhumuriza FDLR, bayizeza ko ubufatanye buzagumaho, bayita “ingenzi” mu bikorwa bya gisirikare bya Congo.

Ubufatanye bwa FDLR na Congo, buha iki gihugu imbaraga ku rugamba, bikumvikanisha ko FDLR itahari, ingabo za Congo zaba ari baringa.

Inkunga Kinshasa iha abo barwanyi niyo ituma bakomeza kurwanya u Rwanda kandi ntigarukira kuri FDLR gusa ahubwo igera no ku yindi mitwe irimo na Wazalendo.

Imbere mu gihugu iyo mitwe ifatwa nk’amatsinda y’abantu biyemeje kwirwanaho, Leta ikayitera inkunga irimo amasasu, ibiribwa n’ibindi bikenerwa ku rugamba.

Impuguke za UN zasanze Guverinoma ya Congo, buri kwezi yarahaga umutwe wa VDP/Wazalendo $300, 000 akanyuzwa mu biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ikindi ni uko iyo raporo igaragaza ko ibyinshi muri ibi byiciro bikorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR, bigatuma uyu mutwe winjizwa mu buryo butaziguye mu ntambara irwanwa n’abandi ariko bahagarariye Leta.

Ni imikoranire ituma Kinshasa ibona aho ihera ihakana k’umugaragaro isano ifitanye na FDLR.

Muri iyo raporo guhera mu mpera za paji ya 16 kugeza kuri paji ya 17, handitsemo amazina y’abasirikare ba FARDC n’abayobozi b’imitwe ya VDP/Wazalendo ifitanye isano na FDLR bakorana mu  kurwanya M23.

Barimo Colonel Sekololo, umusirikare wa FARDC ukorera i Walikale, akaba umuhuza hagati ya FARDC na VDP/Wazalendo, akagira inshingano zo gufasha mu kugeza intwaro, imyambaro ya gisirikare n’ubufasha bwo mu kirere ku mitwe ihagarariye Leta ikanakorana na FDLR.

Colonel Sekololo ari mu bavugwaho gukorana na FDLR na Wazalendo.

Undi ni Guidon Shimiray Mwissa akaba umuyobozi wa Nduma Defense of Congo–Rénové (NDC-R), umutwe wa VDP/Wazalendo ifatanyije na FDLR, akaba yarahimuriye icyicaro kugira ngo ahangane na M23.

Harimo Janvier Karairi Boingo uyobora Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souvérain (APCLS), undi mutwe wa VDP/Wazalendo ukorana na FDLR mu bice bya Lukweti muri teritwari ya Masisi.

Undi ni Dominique Ndaruhutse uyobora umutwe wa Colléctif des Mouvements pour le Changément–Forces de Défense du Peuple (CMC-FDP), akaba yaragize uruhare runini mu mirwano yabereye za Rutshuru muri Katsiru na Bukombo afatanyije na FDLR.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo kandi ibikubiye muri iriya raporo byemeza ko gukomeza kubaho k’uyu mutwe bikomeza gutuma impamvu zigaragazwa n’u Rwanda zirushaho kugira ishingiro.

Muri yo, hagaragaza ko FARDC yishe kenshi amasezerano yo guhagarika imirwano yari yarasinye, ingero zikaba iz’ibitero byo mu kirere byagabwe ku birindiro bya AFC/M23.

Iyo ingabo za DRC zigabye ibitero byo mu kirere, Wazalendo yo ica iyo k’ubutaka, igahagabira ibitero.

Uretse ibikorwa bya gisirikare bitiza umurindi abanzi b’u Rwanda, Guverinoma ya Kinshasa ikora uko ishoboye ngo u Rwanda rukomanyirizwe, ikabikora binyuze mu muhati wa kurusopanyiriza mu by’ubukungu no mu bubanyi n’amahanga.

Raporo ya UN igaragaza ko kugera ku mahoro nyayo mu Burasirazuba bwa DRC bitazasaba gushyira gusa igitutu kuri M23 n’u Rwanda ahubwo bizanasaba impinduka zikomeye mu buryo Kinshasa  yifashisha imitwe iyihagarariye ngo iyirwanire muri iyo ntambara.

Bizajyana kandi no guha u Rwanda ikizere kidakuka cy’uko rutekanye mu gihe kirembye kuko impungenge zarwo k’umutekano warwo nazo zifite ishingiro kandi ruvuga ko rutazazitezukaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version