Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Kimwe mu birombe by'amabuye y'agaciro.

Ikigo cy’Abongereza kitwa Rio Tinto cyatangaje ko kigiye kwihuza n’ikindi Glencore cy’Abasuwisi bagakora ikigo kinini kurusha ibindi ku isi gicukura amabuye y’agaciro. Rio Tinto izagura Glencore Miliyari $260.

Itangazo Rio Tinto yasohoye kuri uyu wa Gatandatu rivuga ko ibiganiro byo kugura Glencore byigeze kubaho ariko biza guhagarara, ariko ubu bigiye gusubukurwa.

Hari aho rigira riti: “Rio Tinto iri mu biganiro bifatika na Glencore bigamije ko izagura ibyayo byose, bikavangwa.”

Mu mpera za 2024 ibyo biganiro byari ho ariko Rio Tinto ibanza kubigendamo gake kuko yarebaga igasanga itabona neza ejo hazaza ha Glencore, bityo rero iba iretse.

Umuyobozi wa Rio Tinto witwa Simon Trott avuga ko gahunda ihari ari ukuzashyira imbaraga mu gucukura no gutunganya ubutare bita Iron Ore, Aluminium, Lithium na copper.

Simon Trott

Kuba mu Cyumweru gishize ikilo cy’ibuye ry’agaciro bita copper cyarageze ku $13,000 byatumye ibigo byombi bibona ko ari ngombwa gusubukura ibiganiro ku ngingo byari bimeze iminsi bizinzitse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version