Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bo mu Rwanda n’ahandi ku isi ari icyorezo gishengura umubiri na roho.
Yavuze ko iki kibazo kiri henshi ku isi, haba muri Sudani y’Epfo, muri Israel aho bamwe mu bagore bajyanywe bunyago na Hamas bakomeje guhohoterwa n’ahandi henshi.
Einat avuga ko kuva Hamas yajyana bunyago bariya bantu, kugeza ubu abantu 101 muribo batararekurwa ngo batahe iwabo.
Twabibutsa ko Hamas yateye Israel taliki 07, Ukwakira, 2023, ituma Israel itangiza intambara kuri uyu mutwe na n’ubu igikomeje.
Ambasaderi Einat Weiss avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bikwiye kuba intego y’abagore mbere na mbere kuko ‘ubabaye ari we ubanda urugi’.
Asanga umwaka wa 2024 uri mu yindi myinshi abagore bakorewemo ihohoterwa mu bihugu bya Afghanistan, Iran, Sudani y’Epfo n’ahandi.
Kuri Einat, iyo niyo mpamvu Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ku bufatanye na Banki y’isi bemeje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore rikwiye kurwanywa ku isi hose kuko ari ikibazo rusange.
Avuga ko abagore ari abantu b’ingirakamaro bakwiye kwitabwaho kugira ngo bakomeze guteza imbere ingo zabo.
Umwanzuro wa UN witwa UNSCR 1325 on Women, Peace, and Security niwo wagennye ko isi igomba guhangana n’abahohotera abagore n’abakobwa.
Nka Ambasaderi, Einat asaba amahanga gukomeza kwamagana Hamas no gusaba ko abagore n’abakobwa yafashe bunyago barekurwa.
Ikibazo abo bantu bafite Einat Weiss avuga ko kireba isi yose, ko kidakwiye gufatwa nk’aho ari ‘agasaraba ka Israel’ yonyine.
Mu nyandiko ikibiyemo ubu butumwa Ambasaderi Einat yahaye Taarifa Rwanda, yanditse ko icyizere cy’uko bariya bantu bazataha iwabo kigihari ariko ko, hejuru y’imbaraga za dipolomasi, n’amasengesho ari ngombwa.
Ku rundi ruhande, ashima ibyo u Rwanda rukora mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Imibare itangwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, agashami karwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yerekana ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 abantu 10,000 ari bo baregeye ihohoterwa bakorewe cyangwa ababo bakorewe.
Ibyo, hamwe n’ibindi, biri mu byo Ambasaderi Einat Weiss ashima ko u Rwanda rukora mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.
Einat Weiss ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2023.
Yasimbuye Dr. Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda.
Israel iri mu bihugu bya mbere bifitanye n’u Rwanda umubano uhamye.