Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Wa Israel Afitiye Ubutumwa Abanyarwandakazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Wa Israel Afitiye Ubutumwa Abanyarwandakazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2024 2:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bo mu Rwanda n’ahandi ku isi ari icyorezo gishengura umubiri na roho.

Yavuze ko iki kibazo kiri henshi ku isi, haba muri Sudani y’Epfo, muri Israel aho bamwe mu bagore bajyanywe bunyago na Hamas bakomeje guhohoterwa n’ahandi henshi.

Einat avuga ko kuva Hamas yajyana bunyago bariya bantu, kugeza ubu abantu 101 muribo batararekurwa ngo batahe iwabo.

Twabibutsa ko Hamas yateye Israel taliki 07, Ukwakira, 2023, ituma Israel itangiza intambara kuri uyu mutwe na n’ubu igikomeje.

Ambasaderi Einat Weiss avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bikwiye kuba intego y’abagore mbere na mbere kuko ‘ubabaye ari we ubanda urugi’.

Asanga umwaka wa 2024 uri mu yindi myinshi abagore bakorewemo ihohoterwa mu bihugu bya Afghanistan, Iran, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Kuri Einat, iyo niyo mpamvu Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ku bufatanye na Banki y’isi bemeje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore rikwiye kurwanywa ku isi hose kuko ari ikibazo rusange.

Avuga ko abagore ari abantu b’ingirakamaro bakwiye kwitabwaho kugira ngo bakomeze guteza imbere ingo zabo.

Umwanzuro wa UN witwa UNSCR 1325 on Women, Peace, and Security niwo wagennye ko isi igomba guhangana n’abahohotera abagore n’abakobwa.

Nka Ambasaderi, Einat asaba amahanga gukomeza kwamagana Hamas no gusaba ko abagore n’abakobwa yafashe bunyago barekurwa.

Ikibazo abo bantu bafite Einat Weiss avuga ko kireba isi yose, ko kidakwiye gufatwa nk’aho ari ‘agasaraba ka Israel’ yonyine.

Mu nyandiko ikibiyemo ubu butumwa Ambasaderi Einat yahaye Taarifa Rwanda, yanditse ko icyizere cy’uko bariya bantu bazataha iwabo kigihari ariko ko, hejuru y’imbaraga za dipolomasi, n’amasengesho ari ngombwa.

Ku rundi ruhande, ashima ibyo u Rwanda rukora mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Imibare itangwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, agashami karwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yerekana ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 abantu 10,000 ari bo baregeye ihohoterwa bakorewe cyangwa ababo bakorewe.

Ibyo, hamwe n’ibindi, biri mu byo Ambasaderi Einat Weiss ashima ko u Rwanda rukora mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.

Einat Weiss ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2023.

Yasimbuye Dr. Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda.
Israel iri mu bihugu bya mbere bifitanye n’u Rwanda umubano uhamye.

TAGGED:AbagoreAbakobwaEinatfeaturedIhohoterwaIsraelRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Imvura Nyinshi Yahitanye Abantu 15
Next Article Gusana Katedalari Notre Dame de Paris Yigeze Gukongoka Biri Hafi Kurangira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?