Perezida Kagame Yunguranye Ibitekerezo N’Abayobozi Bo Muri Nigeria

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Kanama, 2023, Perezida Kagame yaganiriye na ba Guverineri  b’Intara za Nigeria bari mu Rwanda, bungurana ibitekerezo ku miyoborere ibereye Afurika muri rusange.

Ni ibiganiro birebana n’uburyo iterambere isi igezeho itasiga inyuma Afurika ahubwo nayo ikagenda mu ba mbere.

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’abo bayobozi yabereye muri Kigali Convention Center.

Ba  Guverineri bari mu Rwanda ni 19 bayobora Leta zitandukanye zo muri Nigeria.

Bari kwigira hamwe ibijyanye n’ubuyobozi cyane cyane ingingo zo gushyira mu bikorwa ibyemezo bitandukanye biba byarafashwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ryagize uruhare mu mitegurirwe y’uyu mwiherero.

Guverineri wa Leta ya Osun muri Nigeria, Ademola Adeleke uri muri uyu mwiherero aheruka kugaragaza ko yakunze imiyoborere y’u Rwanda.

Avuga ko ikwiriye kuba isomo ku bindi bihugu bya Afurika bishaka gutera imbere.

Kuri we;  kugira ngo Demokarasi irusheho kugira agaciro muri Afurika abayobozi bakwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu mucyo.

Ati “Nishimiye kuba ndi hano, ndasaba abayobozi baba aba hano ndetse n’abo mu bindi bihugu ko dukwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu bwisanzure n’umucyo. Turi imbuto za demokarasi, ku bw’ibyo dukwiriye kwemera ko habaho amatora anyuze mu mucyo.”

Yemeza ko ibihugu byateye imbere biri aho biri kubera ko byaretse Demokarasi igakora, byose bigakorwa hakurikijwe amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version