Ambasaderi W’U Bufaransa Yashimye Ibikorwa Bya Canal Plus Rwanda

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, yashimye umusanzu wa Canal Plus Rwanda mu bikorwa bijyanye no guhuza abaturarwanda n’isi yose muri rusange, binyuze mu kubagezaho amashene ya televiziyo atandukanye.

Kuri uyu wa Kane hari hatahiwe ibigo bibarizwa muri Vivendi Group birimo Bollore ikora ibijyanye n’ubwikorezi, Canal Olympia ijyanye n’imyidagaduro na Canal Plus icuruza serivisi z’amashusho ya televiziyo binyuze kuri dekoderi zayo.

Yavuze ko Canal Plus imaze kuyobokwa n’abantu benshi, kandi yizeye ko izakomeza “gushyiraho amashene ajyanye neza n’ibyo abanyarwanda bakeneye.”

Yavuze ko Canal Plus yatangiye ari ikigo cyo mu Bufaransa ariko ikaza kwagurira ibikorwa mu bindi bihugu mu myaka isaga 40 ishize, aho imaze kuba umuhuza wa Afurika ivuga indimi zitandukanye binyuze mu myidagaduro, amakuru n’ibindi.

Ati “Ifite uruhare mu kuzamura ubwumvane bw’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, kuko iyo abantu basangira ibyishimo, amafilime, bizana ubwumvane hagati yabo, ntekereza ko byoroshya kuba baganira kandi nkeka ko Canal Plus ifite intego yo kubigeraho.”

Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda Sophie Tchatchoua, yavuze ko bashimishijwe n’uruzinduko rwa Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’igihe gito amaze mu Rwanda, wifuje gusura iki kigo ngo amenye imikorere yacyo n’uburyo kirimo guha serivisi abanyarwanda.

Sophie yavuze ko mu mwaka umwe amaze mu Rwanda, Canal Plus yabashije gutangiza ishami rikorera mu Rwanda mu buryo bwihariye, intego ari ukuba ikigo cya mbere mu gihugu gicuruza amashusho ya televiziyo.

Ati “Hari byinshi tumaze gukora, twazanye ibintu bishya ku ifatabuguzi ryacu, ubu hariho amashene icyenda mashya yo mu Kinyarwanda, ubu dufiteho amashene icumi yo mu gihugu kandi ku biciro biri hasi.”

“Ni ukugira ngo turusheho kwegereza abantu ibyo bareba, bakabona amashene yo mu mahanga ariko bakeneye no kureba ibijyanye n’ibyo bifuza kandi bihuye n’ubushobozi bwabo.”

Yavuze ko bakoze ibishoboka bakegereza abanyarwanda serivisi za Canal Plus, aho kugeza kuri uyu wa Gatanu dekoderi ya Canal Plus igura 15,000 Frw, mu gihe yaguraga 20,000 Frw.

Sophie Tchatchoua yavuze ko hari byinshi bahishiye abakiliya bijyanye n’iminsi mikuru, ku buryo bizamenyekana mbere y’uko Noheli igera.

Ambasaderi Antoine Anfré yashimye ibikorwa bya Canal Plus Rwanda
Yagendaga asobanurirwa imikorere ya buri shami rigize Canal Plus Rwanda
Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda Sophie Tchatchoua yashimiye Ambasaderi w’u Bufaransa wabagendereye
Yasobanuriwe imikorere y’iki kigo mu Rwanda
Yasuye buri shami rigize iki kigo

Ambasaderi Antoine Anfré yahawe impano ku musozo w’uru ruzinduko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version