Bidatinze I Kigali Ibintu ‘Bishobora’ Gusubira Uko Byahoze Mbere Ya COVID

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kuba hari gahunda nyinshi zasubukuwe mu Mujyi wa Kigali ari ikimenyetso ko bidatinze ibintu bishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID-19.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima giherutse gutangaza ko ‘kuba abantu barafunguriwe kwitabira bimwe mu bikorwa  birimo n’imyidagaduro, ari ikimenyetso gikomeye ko umujyi wa Kigali ushobora gusubira mu buzima busanzwe’

RBC ivuga ko n’ikimenyimenyi na sitade ijyamo abantu kandi mu bipimo iki kigo gifata buri munsi ngo nta bantu bagaragara ko banduriye yo.

N’ubwo hari icyo kizere ariko, abakora mu nzego z’ubuzima bavuga ko abantu batagombye kwirara ngo bumve ko COVID-19 yacitse.

- Kwmamaza -

Nta myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri n’imwe irasohoka ibwira abantu kwidegembya ngo bareke gukurikiza inama zo kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19.

Bizagenda gute ibintu nibisubira uko byahoze?

Mbere y’uko  COVID-19 igera mu Rwanda( hari muri Werurwe, 2020), utubari twarakoraga, utubyiniro twakoraga bugacya, ibitaramo muri Kigali, Rubavu, Muhanga, Musanze… byabaga hafi buri mpera z’Icyumweru, mbese ibintu byose byari ku murongo.

Muri kiriya gihe ariko abapolisi nabo bari bafite akazi kenshi ko gucyebura abantu ngo birinde gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, impanuka zari nyinshi zimwe zigahitana abazikoze abandi bagakomereka, ibikorwa remezo bikangirika…

N’ubwo ibi byabaga ariko ubukungu bwo bwarazamukaga ndetse bukagera ku kigero kiri hagati ya 7% na 8% buri mwaka.

Ubwo COVID-19 yadukaga ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, abafata ibyemezo bya Politiki bahuye n’ihurizo ryo gufata ibyemezo biramira ubuzima bw’ababituye ariko bikaniga ubukungu.

Ni ubwa mbere mu mateka ya vuba aha, abantu hafi ya bose batuye Isi bategetswe kuguma mu ngo zabo kandi mu gihe kitazwi.

Ni icyemezo cyaciye igikuba mu bantu, ndetse bamwe kirabahungabanya k’uburyo n’ubu bitarabavamo.

Uko iminsi yatambukaga, ni ko abayobozi basobanukirwaga ibya kiriya cyorezo bagenda badohora ingamba zo kucyirinda ndetse biza kuba amahire kurushaho ubwo hakorwaga urukingo rwacyo.

Uru rukingo rwasamiwe hejuru, ruhinduka imari irusha diyama guhenda.

Ibihugu bikize byihutiye kuzigura ngo kwigana abandi bazikoze bityo biba ibya mbere mu gukingira ababituye.

Ibikennye byo byashyiriweho uburyo byazasaranganywa izasigaye binyuze mu kiswe COVAX.

Iyi gahunda ariko nayo yaje gukomwa mu nkokora n’uko rumwe mu nganda zikora inkingo [cyane cyane urwa AstraZeneca] rwabaye ruhagaritse kuzohereza hanze kugira rubanze ruhaze isoko ry’u Buhinde aho rwubatse.

Abatuye u Buhinde ni benshi k’uburyo Banki y’Isi yemeza ko imibare yafashe mu myaka micye ishize yerekana ko Abahinde bari Miliyari imwe na miliyoni magana atatu mirongo itandatu na batandatu(1.366.000.000)

Nyuma byaje kuba amahire ubwo hakorwaga n’izindi nkingo bituma biziba icyuho.

Amateka ya  COVID-19 ku isi yerekanye ko abantu aho bava bakagera ari magirirane.

Iyo mu gice kimwe cy’isi badafite amahoro, n’ahandi baba bagomba kwitega ingaruka zabyo.

Muri iki gihe ibintu bisa n’ibiri gusubira ku murongo, birakwiye ko abantu bitonda bakirinda guhubuka kugira ngo batirundumurira mu byo bari bakumbuye, bigatuma ibintu bisubira irudubi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version