Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bushinwa Amaze Kuba Icyamamare

Yitwa James Kimonyo. Uyu mugabo amaze kwamamara mu Bushinwa kubera kugaragara kenshi mu biganiro avuga ku byiza by’ibikorerwa mu Rwanda. Iyo atari kuvuga ku buryohe bw’ikawa y’u Rwanda, aba avuga ku byiza by’urusenda rw’aho, icyayi cyaho cyangwa ubwiza bw’agaseke nyarwanda.

Hari video iherutse guca kuri X yerekana Ambasaderi James Kimonyo ari kubyina indirimbo nyarwanda azigisha Abashinwakazi.

Muri yo hari aho yagize ati: “ Izi ni imbyino tubyina igihe cyose dufite ibirori, igihe cyose twasabanye n’inshuti n’abavandimwe.”

Ku byerekeye ikawa n’icyayi by’u Rwanda, ababinyoye bavuga ko uburyohe bwabyo bushingira ahanini ku butumburuke byeraho.

- Advertisement -

Ni ubutumburuke bwo mu misozi miremire, ifite ubutaka bufite ifumbire gakondo kandi bugusha imvura ijyaniranye n’ibyo ibyo bihingwa bikunda.

Ikawa n’icyayi by’u Rwanda byatangiye gukundwa n’Abashinwa mu mwaka wa 2018 nyuma y’uruzinduko Perezida wabwo Xi Jinping yagiriye mu Rwanda.

Icyo gihe u Rwanda  rwasinyanye n’Ubushinwa amasezerano 15 y’ubufatanye mu nzego nyinshi harimo no guhahirana.

Ubuke bw’ibyo koherereza Ubushinwa buhombya u Rwanda…

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda witwa Hudson aherutse kubwira itangazamakuru ko abashoramari b’u Rwanda bataraha Ubushinwa ibyo bubakeneyeho ku kigero bwifuza kandi bwo bwiteguye kwishyura. RDB ivuga ko iri kureba uko icyo kibazo cyakemuka.

Hudson yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’ikiganiro  cyagarukaga ku imurikagurisha rizabera mu Bushinwa mu Ugushyingo, 2023 rikazahura ibihugu 168 byo hirya no hino ku isi.

Ni imurikagurisha rizabera i Shanghai mu  Bushinwa, ibihugu 26 by’Afurika bikaba ari byo bizaryitabira, harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda ushinzwe ubucuruzi avuga ko Ubushinwa ari igihugu gifite isoko rihagije kandi Abashinwa biteguye kugurira Abanyarwanda ibyo babaha byose.

Ati: “ Abaguzi bo mu Bushinwa bishimira ko Abanyarwanda baboherereza umusaruro ukomoka ku buhinzi urimo urusenda, ikawa, icyayi ariko ni ngombwa ko bongera n’ibindi baduha. Twifuza kubagurira byinshi ariko haza bike”.

Yavuze ko imibare ituruka mu Bushinwa yerekana ko Abashinwa miliyoni 500 bakunda urusenda ariko ko urwo babona babona rukaba ruke.

Hudson avuga ko uwo ari umubare munini w’abaturage b’Ubushinwa bashaka urusenda kurusha ndetse n’uw’Abahinde barukunda.

Ku rundi ruhande, avuga ko n’ubwo ingano y’ibicuruzwa u Rwanda rwoherereza Ubushinwa ari nto, ngo biba bifite ubuziranenge.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version