Ubukene Buri Gutuma Abakinnyi Ba Kiyovu Basohorwa Mu Nzu

Umugereki witwa Petros Koukouras utoza Ikipe ya Kiyovu ashima abakinnyi be ko bihangana bagakina n’ubwo ubukene bubamereye nabi ku buryo hari bamwe basohorwa mu nzu kubera kubura ubwishyu.

Ibibazo byugarije Kiyovu ni byinshi kandi byose bishingiye ku kudamberwa ku gihe, kudahabwa uduhimbazamusyi, byose bishingiye ku miyoborere mibi y’iki kipe isanzwe iri mu makipe makuru mu Rwanda.

Umutoza Koukouras yabwiye itangamakuru nyuma y’umukino waraye uhuje ikipe ye n’iya Marines FC ndetse ikabyitwaramo neza kuko yatsinze ibitego 2-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona waraye ukiniwe kuri Kigali Pelé Stadium.

- Advertisement -

Nyuma yawe umutoza wa Kiyovu yabajiwe niba yishimiye intsinzi yavuye uri uyu mukino, asubiza  ko atakwishima ‘bitewe n’ibibazo byugarije ikipe ye’.

Yagize ati “Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n’ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye.”

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ashima ubutwari bw’abakinnyi be kuko bihangana bakaza gukina n’ubwo babayeho nabi.

Yunzemo ati: “ Ndashimira byimazeyo abakinnyi bihangana bakitanga mu kibuga ndetse bakabasha kubonera ikipe amanota arimo n’atatu batahanye kuri Marines FC. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.”

Umutoza wa Kiyovu

Avuga ko ibyo abakinnyi be bari guhura nabyo bigoye cyane kubera ko hari bamwe muri bo badafite aho barara kubera ko birukanywe mu nzu kubera kubura ubukode.

Umutoza wa Kiyovu avuga ko ibibazo abakinnyi be bafite ari byinshi k’uburyo aramutse abirondoye byafata abanyamakuru igihe kirekire.

Ndetse ngo hari ubwo bajya kwitoza bagasanga abandi babatanze ibibuga kuko baba barabyishyuye mbere.

Kuri we, ibintu birakomeye k’uburyo asanga bizakorana ko abantu bakomeza kubyihanganir.

Harabura iminsi mike ngo abakinnyi ba Kiyovu bamare amezi abiri badahembwa.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubuyobozi bw’ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

Mvukiyehe Juvénal uyoboye Kiyovu Sports Limited yahagaritswe by’agateganyo n’Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu.

Ashinjwa  amakosa yatumye iyi kipe igwa mu gihombo ndetse n’imyenda iremereye. Kuva icyo gihe ikipe yasigaranywe na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ usanzwe ayobora Umuryango Kiyovu Sports.

Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version