Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Akarere Ka Ngoma Yafungiwe Ruswa

Abagenzacyaha bafatiye mu cyuho RIB yafatiye mu cyuho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri aka Karere bari kwakira ruswa nk’uko RIB yabitangarije kuri X.

Kuri uru rubuga handitse ko abo bagabo bombi bari bagiye kwakira ruswa ya Frw 5,000,000 kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

Umwe muri bo afungiye kuri Station ya RIB mu Murenge wa Remera mu gihe undi afungiye kuri station ya Kicukiro.

Dosiye zabo ngo zatangiye gutunganywa ngo zizagezwe mu bushinjacyaha.

- Advertisement -

Ubugenzacyaha busaba abaturarwanda kwitandukanya na ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Ibi bivuzwe hashize igihe gito hari umunyamakuru utawe muri yombi bivugwa ko yari agiye kwakira ruswa ya Frw 500,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version