Ambasaderi W’U Rwanda Muri Amerika Yagiriye Inama Abategura Miss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan avuga ko aherutse gusura Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Prof Mathilde Mukantabana baraganira ndetse abaha n’inama y’uburyo bakomeza kunoza imitegurire y’irushwan ‘Miss Rwanda.’

Nimwiza avuga ko ubwo basuraga Ambasaderi Mukantabana yabaganirije uko barushaho kunoza imitegurire y’irushanwa ry’ubwiza, Miss Rwanda mu rwego rwo kugira ngo abaritsinze barusheho kugirira akamaro abandi.

Kuri Twitter yanditse ati: “ Amb Mukantabana yaduhaye igitecyerezo cy’uburyo twakomeza kunoza imitegurire ya ririya rushanwa rikagirira akamaro abaryitabira n’abaturage muri rusange.”

Miss Nimwiza avuga ko Ambasaderi Mathilde Mukantabana yishimiye ko iriya rushanwa ryatangijwe kandi ko buri mwaka hagaragaramo agashya.

- Advertisement -

Ngo Amb Mukantabana yashimiye ko buri mukobwa utsindiye kuba Miss Rwanda aba afite igitekerezo gishya cyo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, kikaza gitandukanye ni cya mugenzi we wamubanjirije.

Meghan Nimwiza avuga ko baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika  k’ubufatanye umuryango Rwanda Inspirational Back Up utegura irushanwa rya Miss Rwanda wagirana n’iriya Ambasade mu mishinga uteganya.

Baganiriye amugira inama

Ngo ni imishinga igamije kuzamura imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange.

Itsinda ryagiye kubonana na Ambasaderi Mukantabana ryari riyobowe n’Umuyobozi wa Rwanda Inspirational Back Up Ishimwe Dieudonné.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version