Inyandiko Ya Colette Braeckman K’Ubudatsimburwa Bw’U Rwanda

Umubiligikazi wandika mu Kinyamakuru ‘Le Soir’, Colette Braeckman yanditse ko u Rwanda ari igihugu gito ariko gifitiye ibindi akamaro.  Avuga ko akamaro Abanyarwanda bafitiye abandi Banyafurika gashingiye cyane cyane ku ngabo zabo mu gufasha abandi kugira umutekano.

Avuga ko Abanyarwanda badatinya. Muri Muzambique, bari kurasana n’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilamu, muri Centrafrique n’aho barasanye n’abarwanyi b’aho babirukana ahantu bari barafashe none ubu Abanyarwanda nibo bacunze umutekano i Bangui.

Kuri Colette Braeckman, ‘cameras’ ntizagombye gusa kwerekezwa muri Afghanistan ahubwo zagombye no guhangwa muri Afurika mu bice birimo na Mozambique.

Avuga ko cameras z’isi zagombye kwerekezwa muri Mozambique kubera ko ibiri kuhabera nabyo byihariye.

- Advertisement -

Yemeza ko bitangaje kandi bikwiye kwitabwaho kubona igihugu gito[u Rwanda], gituwe n’abaturage bacye cyariyemeje kujya ku ruhembe rw’umuheto kigatabara ibindi bihugu binini kandi bifite ubutunzi kucyirusha.

Braeckman avuga ko ibikorwa byo kugarura amahoro u Rwanda ruri gukora muri Mozambique no muri Centrafrique binyomoza abantu bahoze bavuga ko ari[u Rwanda]igihugu cy’abashotoranyi, babujije Repubulika ya Demukarasi ya Congo amahwemo.

Mu nyandiko Braeckman yasohoye muri Le Courrier International, yavuze ko kuba Abanyarwanda ari abarwanyi ariko bafite ikinyabupfura mu kazi kabo, byabafashije kwirukana intagondwa zo muri Cabo Delgado mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Intsinzi yabo muri kariya gace yaje kuzuzwa neza ubwo bigaruriraga umujyi wa Mocimboa da Praïa wari icyicaro gikuru cy’abarwanyi bazengereje Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Mocimboa da Praïa yari isanzwe ari nka rya buye abubatsi banze kandi ari ryo rikomeza imfuruka.

Ubutegetsi bw’i Maputo bwasaga n’ubwirengagije uriya mujyi uri ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde, bukawufata nk’icyambu abacuruza ibiyobyabwenge bambukiraho babizanye mu gihugu.

Gusa kubera ko Mocimboa da Praïa iri ku bilometero 2 700 uvuye i Maputo, abategetsi ba Mozambique babonaga ko ari ahantu kure batagombye kugirira impungenge.

Bisa n’aho uku kuhirengagiza ari byo byatumye hahinduka igicumbi cy’abarwanyi bafashe Cabo Delgado.

Kuba ubutegetsi bw’i Maputo bwarirengagije imibereho y’abatuye Cabo Delgado byatumye abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bantu batubahiriza amategeko bidegembya, bityo abaturage barakubitika.

Iyi mibereho mibi y’abaturage yatumye banga ubutegetsi bw’i Maputo bafatanga nk’ubwabatereranye, ku isonga hakaza ishyaka riri ku butegetsi ryitwa FRELIMO riyobowe n’abo mu bwoko bw’aba Makonde nk’uko Collette Braeckman yabyanditse.

Abafaransa bitoraguriye ‘ingoma mu giteme’

Ibintu bijya gucika muri Mozambique, byatangiye guhwihwiswa ko hari abarwanyi bavuye muri Tanzania binjira muri Mozambique, mu gice cy’Amajyaruguru yayo.

Bariya barwanyi batangiriye imyitozo muri Pariki y’ibirunga, ariko ubutegetsi bw’i Maputo bukumva ariya makuru ariko ntibuyafatane uburemere.

Mu mwaka wa 2019, ibintu byaje guhinduka ubwo ikigo cy’Abafaransa gicukura kikanagurisha ibikomoka kuri Petelori kitwa Total cyavumburaga ko mu Ntara ya Cabo Delgado hari petelori na gazi byinshi cyane.

Mbere yayo ariko ni ukuvuga mu mwaka wa 2010, hari ibigo bibiri( kimwe cy’Abataliyani kitwa ENI n’icy’Abanyamerika kitwa Anadarko) byari byaravuze ko muri kariya gace kegereye Inyanja y’Abahinde karimo gazi nyinshi.

Total yaje kwiyemeza gushora miliyari 20 $ muri Cabo Delgado hafi ya Mocimboa da Praïa  ngo icukure iriya Petelori na gazi.

Umugambi wari uwo kuhashora imari igaragara, ikimura abaturage hanyuma igahindura kariya gace umujyi mwiza worohereza abacukura n’abajyana ibyacuwe, nta mbogamizi y’ibikorwaremezo bicye bahuye nayo.

Nyuma yo gushinga ibikoresho bimwe na bimwe byo gukoresha mu gucukura no gutunganya ibikomoka kuri petelori , nibwo abarwanyi biyise  “Shebaabs” (urubyiruko) batangije ibitero byo gutesha umutwe Abafaransa ngo batahe.

Colette Braeckman avuga ko muri ruriya rubyiruko harimo abize mu Misiri, Libya, Sudani na Arabiya Sawudite, bakaba baragarutse muri Mozambique bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Ibi nibyo byatumye Perezida wa Mozambique  Filip Nyusi abona ko ibyiza ari ukwitabaza inshuti n’abavandimwe ariko yirinda guhita abibwira abaturanyi be barimo Afurika y’Epfo( nk’igihugu gikomeye) ahubwo abibwira Perezida Kagame ngo azamufashe guhangana na bariya barwanyi.

U Rwanda rwarabyemeye kandi rubishyira mu bikorwa, rwohereza abasirikare barwo muri Mozambique.

Ingabo za SADC ( umuryango na Mozambique ibamo) zahise nazo zoherezwa muri Mozambique, zisanga ingabo z’u Rwanda zarahabatanze.

Muri Centrafrique, u Rwanda rurizewe cyane

Braeckman avuga ko ikindi gice u Rwanda rwerekaniyemo ko rukomeye ari muri Centrafrique.

Ngo rukihagera bwa mbere, rwaje nk’ibindi bihugu bifite abasirikare muri MINUSCA(Mission de l’ONU en Centrafrique), ariko bidatinze rurakundwa kubera ubunyangamugayo no gukora akazi byaruranze.

Ni iturufu nziza rwakoresheje kuko yatumye rukundwa n’ubuyobozi bukuru bwa kiriya gihugu  k’uburyo abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu ari Abanyarwanda.

Aba nibo barinze Madamu Catherine Samba Panza n’uwamusimbuye Faustin Archange Touadéra.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique watumye Abanyarwanda benshi bajya muri kiriya gihugu kuhashora imari mu rwego rwo gufasha abahatuye kongera gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe kirekire bari mu ntambara.

Braeckman yanditse ko mu gihe abacuruzi b’u Rwanda bakandagizaga ikirenge muri Bangui, hari ikindi u Rwanda rwakoreraga ku mugezi witwa Oubangui rucunga ko nta bantu banga u Rwanda bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakaza guhunganya umutekano wa Centrafrique.

Colette Braeckman arangiza inyandiko ye yemeza ko ingabo z’u Rwanda ari zo pfundo ry’intsinzi u Rwanda rufite muri Afurika haba mu bya gisirikare, mu bukungu no mu bubanyi n’amahanga.

U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite abasirikare benshi boherejwe kugarura amahoro mu bindi bihugu, rukaza inyuma ya Ethiopie.

Kuba abasirikare barwo bajya kugarura amahoro mu bindi bihugu, birugirira akamaro mu nzego nyinshi kuko ruhigira imico y’abandi, uko ingabo z’aho zikora, kandi rukubaka umubano n’ababituye ibi bikaba umusingi w’ishoramari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version