Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN Yongerewe Inshingano

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yagize Ambasaderi Gatete Claver Umunyamabanga wa Komisiyo y’uyu Muryango ishinzwe ubukungu muri Afurika (The UN Economic Commission for Africa (ECA).

Iyi Komisiyo  ifite icyicaro gikuru i Addis Ababa muri Ethiopia, ikagira ibiro i Dakar muri Senegal, i Kigali mu Rwanda, i Lusaka muri Zambia, i Niamey muri Niger, i Rabat muri Morocco n’iya Yaounde muri Cameroon.

Iyoborwa by’agateganyo na Antonio M.A. Pedro ukomoka muri Mozambique, akaba yaragiye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2021.

Guterres  yashimiye Madamu Vera Songwe ukomoka muri Cameroon, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UN ishinzwe ubukungu muri Africa, na Antonio M. A. Pedro wamusimbuye by’agateganyo.

Yavuze ko Antonio M. A. Pedro azakomeza izo nshingano kugeza igihe Ambasaderi Gatete azatangira akazi ke.

Ambasaderi Gatate asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Yabaye Minisitiri w’Imari n’igenamigambi imyaka itanu kugeza muri 2018, nyuma yabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda kugeza muri 2022.

Mbere yari yarabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version